Tender Notice for Five Year Business Plan for CIC SACCOItangazo Ryo Gutanga Isoko Ryo Gukora Igenamigambi (Business Plan) Ry’imyaka Itanu Mu Kigo Cy’imari Cic Sacco
Mu rwego rwo kuvugurura CIC SACCO igahindurwa ikigo cy’imari gikora nka sosiyete PLC, ikigo CIC SACCO turamenyesha impuguke zibyifuza ko hari isoko ryo gukora inyigo (Business Plan) y’imyaka itanu. Abifuza gukora ako kazi bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
1. Kuba ari umunyarwanda;
2. Kuba azi kuvuga no kwandika neza icyongereza n’ikinyarwanda;
3. Kugaragaza inyandiko eshatu zaho yakoze Business Plan (Certificate of Good Completion)
4. Kuba ashobora kugaragaza umutungo wa CIC mu myaka itanu n’aho uzakomoka (Financial Projections) akoresheje Excel cyangwa Software yabigenewe;
5. Kuba azakorana na CIC kugeza Business Plan yemewe na BNR;
6. Kuba nta mwenda abereyemo ikigo cyakira imisoro n’amahoro (Attestation de non Creance);
7. Kuba afite nibura icyiciro cya gatatu (Masters) muri Economics, Accounting, Finance, Projects Management;
Similar Jobs in RwandaLearn more about CIC SACCO CIC SACCO jobs in RwandaIbyingenzi Bizaba Bikubiye Mu Nyigo Izakorwa 1. Intego z’ikigo;
2. Imiterere y’ikigo n’abanyamigabane;
3. Amashami y’ikigo n’abakozi bakenewe;
4. Inshingano z’inzego z’ikigo n’abakozi;
5. Imicungire y’abakozi;
6. Ubwoko bw’inguzanyo,imibare y’abazahabwa inguzanyo n’ingano yazo;
7. Ubwoko bw’ubwizigame;
8. Ingamba zizakoreshwa mu myaka itanu
9. Ikoranabuhanga rizakoreshwa;
10. Ibijyanye n’amasoko;
11. Kugaragaza Umutungo w’Ikigo mu myaka itanu n’aho uzakomoka (Financial Projections) akoresheje Excel cyangwa Software yabigenewe;
12. Gahunda yo gusuzuma ibikorwa no kubigenzura mu myaka itanu;
13. Inama cyangwa Ibindi Impuguke ibona bikwiye Gushyirwa muri Business Plan;
Uko Isoko RizatangwaAmabaruwa asaba isoko azaba arimo impapuro zigaragaza mu buryo bwa tekiniki uko akazi kazakorwa, ibyangombwa by’impuguke n’ibiciro by’impuguke, Amabaruwa asaba isoko azakirwa guhera tariki 14/02/2023 kugeza tariki 23/02/2023 azafungurwa ku mugaragaro uwo munsi tariki ya 23/02/2023 saa kumi n’imwe n’iminota mirongo itatu (17h30).
Ku wa 27/02/2023 akanama gashinzwe amasoko kazamenyesha uwatsinze hashingiwe ku wabonye amanota yo hejuru.
Uko Imirimo Izakorwa• Tariki 01/03/2023: gusinya amasezerano yo gukora iyo nyigo;
• Tariki 08/03/2023: kugaragaza uko akazi kazakorwa (Inception Report);
• Tariki 31/03/2023: gutanga raporo ibanziriza iya nyuma (Draft Report);
• Tariki 15/04/2023: gutanga raporo ya nyuma (Final report);
Bikorewe i Kigali kuwa 13/02/2023
Dr. INDOHA KIMENYI Janvier
Perezida w’Inama y’ubutegetsi ya CIC SACCO
Attachment
attachment_file_1ac1f9bdaae34c6d7245