Supply of FXB-Rwanda Hygiene Supplies
Website :
814 Days Ago
Linkedid Twitter Share on facebook
Supply of FXB-Rwanda Hygiene Supplies
Ruyenzi – Kamonyi
Southern Province
B.P 188 Kigali
Email : info@fxbrwanda.org
Itangazo ryˈipiganwa 004/G/FXB/2022
Title: FXB-Rwanda Supply Hygiene Equipment
FXB-Rwanda, Umuryango Nyarwanda utegamiye kuri Leta, uramenyesha abantu bose n’ibigo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi, ko mu rwego rwo gufasha abagenerwabikorwa bayo baherereye mu karere ka Kamonyi ko ishaka gutanga isoko ry’ ibikoresho by’isuku nk’uko bigaragara mu mbonerahamwe zikurikira

Similar Jobs in Rwanda
Learn more about FXB-Rwanda
FXB-Rwanda jobs in Rwanda

Lot 1:
No IBIKENEWE INGANO

1 Indobo ya pulasitiki ikomeye ifite umupfundikizo
Ijyamo Litiro 20 z’amazi
Ifite ibirango by’uruganda rwa KENPOLY
Iteyeho robine ya Pulasitiki ya ½ ifite Vane ifungurwa ireba hejuru cyangwa igafungwa imanuka (itari iyo bakaraga). Indobo igomba kujyaho Logo ya FXB Rwanda 150
2 Isuka nshya ya Cyapa Nkoko. 150

Lot 2:
No IBIKENEWE INGANO

1 Filitre iyungurura amazi yo kunywa n’uburoso bwayo.
Filitre iyungurura amazi ikoze mu ibumba ry’umukara ritavanzemo umucanga ikaba iteretse mu ndobo ya palasitike ikomeye ya litiro 20. Ikaba iriho robine ya ½ ifite vane ifungurwa ireba hejuru wayifunga ikareba hasi ( ntabwo ikaragwa ) ifasha kuvoma amazi yayunguruwe
Iyo filitre y’ibumba yo ijyamo litiro 10
Iyi filitre kandi igomba kuba iyungurura amazi meza yujuje ubuziranenge bikagaragazwa n’ibisubizo bya laboratoire ya RSB. Indobo igomba kujyaho Logo ya FXB Rwanda. 150
Uzatsindira iri soko agom
ba kuba yiteguye kugemura ibi bikoresho ku cyicaro cya FXB Rwanda giherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagali ka Ruyenzi, Umudugudu wa Rubumba.
Igiciro kizatangwa kigomba kuba kirimo amafaranga y’ubwikorezi (transport), gupakira ndetse no gupakurura. Ibikoresho bizagezwa ahavuzwe haruguru mu gihe kitarenze iminsi icumi (10) ukimara guhabwa isoko (‘’contract signature or Purchase Order’’). Kwishyurwa bizakorwa nyuma yo kwakira ibikoresho byose kandi bishimwe.
Uwifuza wese gupiganira iri soko agomba kugaragaza ibi bikurikira:
• Ibaruwa yandikiwe umuyobozi mukuru wa FXB Rwanda isaba guhabwa isoko ;
• Icyemezo cy’uko yiyandikishije mu gitabo cy’ubucuruzi gitangwa na RDB (Copy of business registration certificate issued by Rwanda Development Board)
• Kopi y’icyemezo cyerekana ko nta mwenda abereyemo ikigo cy’imisoro n’amahoro (Valid Tax clearance certificate from Rwanda Revenue Authority);
• Kopi y’icyemezo cyerekana ko nta mwenda abereyemo RSSB (Valid clearance certificate from Rwanda Social Security Board);
• Igiciro cyatanzwe kigomba kugaragaza neza umubare w’amafaranga atarimo TVA, TVA ukwayo ndetse n’igiteranyo cya yose;

• Kuba afite uburambe mugukora amasoko nkaya byaba ari akarusho ;
Ibahasha ifunze neza irimo ibyasabwe byose hejuru igomba kuba yageze ku biro bya FXB-Rwanda biherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagali ka Ruyenzi, Umudugudu wa Rubumba bitarenze ku wa gatanu, taliki ya 15 Mata 2022 saa munani z’amanywa.
Icyitonderwa:
• FXB ishobora kwanga ibiciro igihe ibyatanzwe bihabanye n’ibiri ku isoko.
• Kubijyanye na filitre uwashaka ubundi busobanuro yabariza ku biro ny FXB Rwanda biherereye kuri aderesi yavuzwe haruguru,
• Ntawemerewe gupigana kuri lot irenze imwe.
• Upiganirwa asabwe gushyiraho email abarizwaho izakoreshwa mu guhabwa ibisubizo by’ibyavuye mu ipiganwa
Bikorewe i Kamonyi, kuwa 08 Mata 2022
KAYITANA Emmanuel
Umuyobozi wa FXB RWANDA
Job Info
Job Category: Tenders in Rwanda
Job Type: Full-time
Deadline of this Job: 19 April 2022
Duty Station: Ruyenzi
Posted: 11-04-2022
No of Jobs: 1
Start Publishing: 11-04-2022
Stop Publishing (Put date of 2030): 11-04-2065
Apply Now
Notification Board

Join a Focused Community on job search to uncover both advertised and non-advertised jobs that you may not be aware of. A jobs WhatsApp Group Community can ensure that you know the opportunities happening around you and a jobs Facebook Group Community provides an opportunity to discuss with employers who need to fill urgent position. Click the links to join. You can view previously sent Email Alerts here incase you missed them and Subscribe so that you never miss out.

Caution: Never Pay Money in a Recruitment Process.

Some smart scams can trick you into paying for Psychometric Tests.