Sewing Market for School Students supported by the REPES Project tender at FXB Rwanda
Website :
47 Days Ago
Linkedid Twitter Share on facebook

Nk’uko bigaragara mu mbonerahamwe iri haruguru, buri munyeshuli agenewe imyambaro y’ishuli ibiri (2 paires). Upiganwa agomba kubanza gusura ibigo by’amashuli byavuzwe haruguru agasuzuma neza imiterere y’imyambaro y’ishuli apiganirwa yibanda ku kureba igitambaro umwambaro w’ishuri udozemo, amabara, n’ibindi byose byazatuma atanga servisi isabwa mu buryo bumoze.

Imyambaro y’ishuli itangwa igizwe n‘ijipo/ipantalo n’ishati. Uzatsindira iri soko agomba kuba yiteguye kugemura iyi myambaro y’ishuli ku biro bya FXB Rwanda biri mu murenge wa Runda, akarere ka Kamonyi. Iyi myambaro y’ishuri izagezwa ahavuzwe haruguru mu gihe kitarenze amezi abiri ukimara gusinya amasezerano na FXB Rwanda. Kwishyurwa bizakorwa nyuma yo kwakira imyambaro yose yuzuye kandi ishimwe n’ikigo ndetse na FXB Rwanda.

Uwifuza wese gupiganira iri soko agomba kugaragaza ibi bikurikira:

  • Icyemezo cy’uko yiyandikishije mu gitabo cy’ubucuruzi gitangwa na RDB (RDB certificate)
  • Kuba nta mwenda abereyemo ikigo k’imisoro n’amahoro (VAT Tax clearence certificate);
  • Kuba nta mwenda abereyemo RSSB (RSSB clearence certificate);
  • Igiciro cyatanzwe kigomba kugaragaza neza umubare w’amafaranga atarimo TVA, TVA ukwayo ndetse n’igiteranyo cya yose.

Ibahasha ifunze neza irimo ibaruwa yandikiwe Umuyobozi Nshingwabikorwa wa FXB Rwanda irimo ibiciro igaragaza ibyasabwe hejuru igomba kuba yageze mu Bunyamabanga bukuru bwa FXB-Rwanda buherereye mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagali ka Ruyenzi muri metero 100 uvuye ku murenge wa Runda, bitarenze ku wa gatatu taliki ya 22/05/2024 saa kumi za nimugoroba (16h00).

Icyitonderwa:

  1. FXB Rwanda ishobora kwanga ibiciro igihe ibyatanzwe bihabanye n’ibiri ku isoko.
  2. Abapiganirwa iri soko bagomba gushyiraho email zabo kugirango bazamenyeshwe ibyavuye mu ipiganwa
  3. Uwakenera nomero za telefone z’abayobozi b’ibigo yabaza FXB Rwanda kuri aderesi zatanzwe haruguru.

Bikorewe ku Runda, kuwa 15 Gicurasi 2024

Emmanuel KAYITANA

Executive Director

Job Info
Job Category: Tenders in Rwanda
Job Type: Full-time
Deadline of this Job: Thursday, May 30 2024
Duty Station: Kigali
Posted: 16-05-2024
No of Jobs: 1
Start Publishing: 16-05-2024
Stop Publishing (Put date of 2030): 16-05-2066
Apply Now
Notification Board

Join a Focused Community on job search to uncover both advertised and non-advertised jobs that you may not be aware of. A jobs WhatsApp Group Community can ensure that you know the opportunities happening around you and a jobs Facebook Group Community provides an opportunity to discuss with employers who need to fill urgent position. Click the links to join. You can view previously sent Email Alerts here incase you missed them and Subscribe so that you never miss out.

Caution: Never Pay Money in a Recruitment Process.

Some smart scams can trick you into paying for Psychometric Tests.