Gikingo, kuwa 06/01/2025
No 177/COM/KB/ 2025
KOPERATIVE COMIKAGI
INTARA Y’AMAJYARUGURU
AKARERE KA GAKENKE
UMURENGE WA RULI
E-mail: comikagi2030@gmail.com
TEL: 0783419757
Ku Umuyobozi w’Ikigo cy’Igenagaciro
Impamvu: Gusaba igiciro n’uburyo bwo gukora igenagaciro ry’imitungo yose ya COMIKAGI
Bwana/ Madame Muyobozi w’Ikigo cy’Igenagaciro,
COMIKAGI (Coopérative Minière Kababara-Gikingo) ni Koperative ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru. Hakurikijwe itegeko No 50/2007 ryo kuwa 18 Nzeri 2007, COMIKAGI yabonye ubuzimagatozi n’icyemezo No RCA /6225/2009 cyo kuwa 06 Ukwakira, 2009.
COMIKAGI ikeneye gukoresha igenagaciro ry’imitungo yose ya koperative (imitungo itimukanwa n’imitungo yimukanwa) kugira ngo hamenyekane agaciro kose k’imitungo koperative itunze
Muri iyi baruwa, turashaka ko mwoherereza COMIKAGI igiciro cyanyu cya serivisi zo gukora igenagaciro (Valuation) n’uburyo muzabikoramo nk'uko bisobanurwa mu nyandiko ziri kumwe n’iyi baruwa.
Murakoze.
Umuyobozi w’Agateganyo wa COMIKAGI
KAYITESI Béatrice
IMIRONGO Y’IBIKORWA KU GUSHAKA IKIGO CYO KUGENA AGACIRO K’IMITUNGO ITIMUKANWA N’IMITUNGO YIMUKANWA YA COMIKAGI
COMIKAGI (Coperative Minière Kababara-Gikingo) yashinzwe mu 1986 hagamijwe guteza imbere ibikorwa by’ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu gake ikoreramo. Iherereye mu kagari ka Gikingo, umurenge wa Ruli, akarere ka Gakenke, Intara y'Amajyaruguru. COMIKAGI ifite ubuzima gatozi bwemejwe n’icyemezo cya Rwanda Cooperative Agency (RCA) nimero RCA6225-2009 cyokuwa 6 Ukwakira 2009.
COMIKAGI irifuza gutanga isoko ku kigo kibifitiye ububasha n’ubushobozi, ryo gukora igenaciro ku mitungo yose ya koperative. Igenagaciro rizakorwa ku mitungo itimukanwa ndetse n’imitungo yimukanwa yose ya koperative
Iki gikorwa kigamije kugena agaciro k’imitungo yose ya Koperative COMIKAGI
Uzahabwa isoko ryo gukora igenagaciro azakora ibi bikurikira:
Andi makuru akenewe:
COMIKAGI irashaka ko akazi kose kaba karangiye mu gihe kingana n’ukwezi kumwe uhereye igihe amasezerano yashyiriweho umukono
Ibitabo by’ipiganwa bizasuzumwa mu buryo bukurikia:
9. Ibizatangwa akazi karangiye (Deliverables)
10. Itangwa ry'inyandiko z’ipiganwa
Igitabo kigizwe n’igiciro cya serivisi y’igenagaciro, ibyangombwa by’ubuyobozi, CV zitsinda ryateganijwe hamwe n’izindi mpapuro zavuzwe haruguru zose, gikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga (soft copy) kizoherezwa hakoreshejwe email.
Inyandiko z'ipiganwa zigomba kuba ziri muri PDF kandi zigomba gutangwa binyuze kuri imeri ya COMIKAGI: comikagi2030@gmail.com, bitarenze 15 Mutarama saa kumi n’imwe z’amanywa. Ibitabo bizoherezwa nyuma y’iyo saha ntabwo bizasesengurwa.
Ku bindi bisobanuro mwabariza aha hakurikira:
Cooperative COMIKAGI Cooperative E-mail: comikagi2030@gmail.com.
Tel: 0788578620/ 0783419757
Umuyobozi w’agateganyo wa COMIKAGI
KAYITESI Béatrice
Join a Focused Community on job search to uncover both advertised and non-advertised jobs that you may not be aware of. A jobs WhatsApp Group Community can ensure that you know the opportunities happening around you and a jobs Facebook Group Community provides an opportunity to discuss with employers who need to fill urgent position. Click the links to join. You can view previously sent Email Alerts here incase you missed them and Subscribe so that you never miss out.