Itangazo ryo Gusaba Igiciro cyo Kugenzura Imari ya COMIKAGI Amezi 24 y’Imyaka ya 2023 na 2024 tender at Coopérative Minière Kababara-Gikingo (COMIKAGI)
Website :
6 Days Ago
Linkedid Twitter Share on facebook

Gikingo, kuwa 06/01/2025

No 176/COM/KB/ 2025

KOPERATIVE COMIKAGI 

INTARA Y’AMAJYARUGURU 

AKARERE KA GAKENKE

UMURENGE WA RULI

E-mail: comikagi2030@gmail.com

TEL: 0783419757

Ku Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubugenzuzi

Impamvu: Gusaba igiciro cyo kugenzura imari ya COMIKAGI amezi 24 y’imyaka ya 2023 na 2024

Bwana/ Madame muyobozi w’Ikigo cy’Ubugenzuzi,

COMIKAGI (Coopérative Minière Kababara-Gikingo) ni Koperative ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru. Hakurikijwe itegeko No 50/2007 ryo kuwa 18 Nzeri 2007, COMIKAGI yabonye ubuzimagatozi n’icyemezo NRCA/ 6225/2009 cyo kuwa 06 Ukwakira, 2009.

COMIKAGI ikeneye gukoresha ubugenzuzi bw'imbere, kwemeza raporo z’ibaruramari ndetse no kubona igitekerezo cy'umugenzuzi w'ibaruramari kubyerekeye ibitabo byayo by’imari.

Muri iyi baruwa, turashaka ko woherereza COMIKAGI igiciro cyawe cya serivisi zo kugenzura n’izindi nyandiko bigendanye nk'uko bisobanurwa muzindi nyandiko ziri kumwe n’iyi baruwa. 

Mugihe tugitegereje igiciro cyanyu tubaye tubashimiye. 

Umuyobozi w’Agateganyo wa COMIKAGI

KAYITESI Béatrice

IMIRONGO Y’IBIKORWA KU GUSHAKA IKIGO CYO KUGENZURA IMARI YA COMIKAGI, AMEZI 24 KUVA KUWA 01 MUTARAMA 2023 KUGERA KUWA 31 UKUBOZA 2024.

  1. Ibyerekeye COMIKAGI

COMIKAGI (Coopérative Minière Kababara-Gikingo) yashinzwe hagamijwe guteza imbere ibikorwa by’ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu gake ikoreramo. Iherereye mu kagari ka Gikingo, umurenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke, Intara y'Amajyaruguru. COMIKAGI ifite ubuzima gatozi bwemejwe n’icyemezo cya Rwanda Cooperative Agency (RCA) nimero RCA/6225-2009 cyo kuwa 6 Ukwakira 2009. 

  1. Icyo igikorwa cy’ubugenzuzi kigamije kigamije

Cooperative ya COMIKAGI ikeneye gukoresha ubugenzuzi bwigenga kugirango hemezwe raporo n’ibitabo by’umutungo kandi imenye niba ntayandi makosa cyangwa ibyuho yaba ifite ngo bikosorwe. 

  1. Uko akazi kangana
  • Umugenzuzi w' imari agomba kugenzura ibitabo n’inyandiko z' imari mu gihe cy'amezi 24 ahera ku itariki ya 1 Mutarama 2023 kugera ku itariki ya 31 Ukuboza 2024.
  • Umugenzuzi w' imari agomba kwemeza imari COMIKAGI yari ifite itangira umwaka wa 2023.
  • Umugenzuzi w' imari agomba gusuzuma niba COMIKAGI yarashyizeho uburyo buhagije bwo gucunga neza umutungo, kuwuteza imbere, niba nta byuho bihari, akanajya inama z’uburyo ibyagaragaye byakosorwa.
  • Umugenzuzi w' imari agomba kugenzura niba COMIKAGI yubahiriza amategeko agenga imisoro, amategeko agenga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, amategeko agenga amakoperative, amategeko agenga imicungire y’abakozi n'andi mategeko n'amabwiriza agomba kubahirizwa na koperative COMIKAGI.
  • Umugenzuzi w’imari agomba kugaragaza no kwemeza umugabane shingiro wa buri munyamuryango nyuma yo kugenzura no kwemeza roporo z’umutungo (financial reports

audit)

  1. Umusaruro usabwa
    • Raporo y' imari yagenzuwe y'umwaka warangiye kuya 31 Ukuboza 2023 na 31 Ukuboza 2024 yemejwe n’umugenzuzi w'imari.
    • Umugabane shingiro wa buri munyamuryango
    • Raporo yerekana ibitagenda neza n’inama z’umugenzuzi kugirango bikosorweihuriza hamwe amezi 24.

Icyitonderwa: Raporo zose zizatangwa mu cyongereza no mu Kinyarwanda

  1. Ibisabwa

5.1. Inyandiko z’ubuyobozi

  1. Kopi y'uruhushya rwo gucuruza (RDB)
  2. Icyemezo cy’uko nta mwenda w’imisanzu ikigo kibereyemo ikigo cy'ubwiteganyirize

(RSSB)

  1. Icyemezo cy’uko nta kirarane cy’umusoro gitangwa n’ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA)
  2. Uruhushya rwo gukora igenzura rwatanzwe n'ikigo cy'abacungamari bemerewe mu Rwanda

(ICPAR) 

  1. Icyemezo cyemerera ikigo cy’ubugenzuzi kwemeza ibitabo by’imari cyatanzwe na RRA
  2. Icyemezo cy' uko ikigo kitahombye gitangwa na RDB
  • Uburambe bw’ikigo

Nibura ibyangombwa bitatu byerekana ko ahandi ikigo cyakoze igenzura, imirimo yarangiye neza.

  • Ubushobozi bw’abagize itsinda

Umuyobozi w’ Ikigo cy’ Ubugenzuzi: Kugira icyemezo cy'umwuga w'ibaruramari CPA cyangwa ACCA, byibuze kuba afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ibaruramari cyangwa ibindi bifitanye isano, uburambe bw'imyaka 10 mu igenzura, kuba waragenzuye isosiyete icukura amabuye y'agaciro cyangwa koperative byaba ari akarusho. 

Abagize itsinda ry’ubugenzuzi hagomba kuba harimo abantu batatu b’ingenzi: 

  1. Umuyobozi w’itsinda (team leader)
  2. Abagenzuzi babiri

Umuyobozi w’itsinda: Kuba afite impamyabumenyi y'umwuga w'ibaruramari CPA cyangwa ACCA, byibuze kuba afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ibaruramari cyangwa ibindi bifitanye isano, uburambe bw’imyaka 5 mu igenzura. 

Abagenzuzi (2): Kuba bafite impamyabumenyi y'umwuga w'ubucungamari CPA cyangwa ACCA, impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bucungamari cyangwa mu bindi bifitanye isano, uburambe bw'imyaka igera kuri 3 mu bugenzuzi.

  1. Igiciro

Ikigo cy’ubugenzuzi kigomba gutanga igiciro cy’ibi bikorwa by’igenzura bisobanuwe haruguru, byose hamwe n’imisoro. 

  1. Igihe

COMIKAGI ikeneye raporo y’igenzura mu gihe cy’ukwezi kumwe uhereye igihe amasezerano azasinyirwa.

  1. Aho Igenzura rizabera

Imirimo yo kugenzura izakorerwa kucyicaro cya COMIKAGI kiri kuri aderesi ikurikira:

COMIKAGI

Umurenge wa Ruli

Akarere ka Gakenke

Intara y’Amajyaruguru

Rwanda

TEL.: +250 788578620 /+250 783419757 E-mail: comikagi2030@gmail.com

  1. Kohereza ibitabo by’ipiganwa

Igitabo kigizwe n’igiciro cya serivisi y’igenzuramari, ibyangombwa by’ubuyobozi, CV z’itsinda ryateganijwe hamwe n’izindi mpapuro zavuzwe haruguru zose, gikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga (soft copy) kizoherezwa hakoreshejwe email.

Inyandiko z'ipiganwa zigomba kuba ziri muri PDF kandi zigomba gutangwa binyuze kuri imeri ya COMIKAGI: comikagi2030@gmail.com, bitarenze tariki ya 15 Mutarama 2025 saa kumi n’imwe z’amanywa. Ibitabo bizoherezwa nyuma y’iyo saha ntabwo bizasesengurwa. 

  1. Isesengura

COMIKAGI itanga amahirwe angana. Isuzuma rizashingira ku mahame n’amabwiriza agenga imitangire y’amasoko muri COMIKAGI hamwe n’ibisabwa byavuzwe haruguru.

Umuyobozi w’agateganyo wa COMIKAGI KAYITESI Béatrice

Job Info
Job Category: Tenders in Rwanda
Job Type: Full-time
Deadline of this Job: Wednesday, January 15 2025
Duty Station: Kigali
Posted: 09-01-2025
No of Jobs: 1
Start Publishing: 09-01-2025
Stop Publishing (Put date of 2030): 09-01-2070
Apply Now
Notification Board

Join a Focused Community on job search to uncover both advertised and non-advertised jobs that you may not be aware of. A jobs WhatsApp Group Community can ensure that you know the opportunities happening around you and a jobs Facebook Group Community provides an opportunity to discuss with employers who need to fill urgent position. Click the links to join. You can view previously sent Email Alerts here incase you missed them and Subscribe so that you never miss out.

Caution: Never Pay Money in a Recruitment Process.

Some smart scams can trick you into paying for Psychometric Tests.