ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO
Ku nkunga ya Trocaire, Rwanda Development Organisation (RDO) iramenyesha abantu bose kandi babifitiye ubushobozi ko ishaka gutanga isoko mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwimiyaga na Rukomo rigizwe nibi bikurikira :
- Kubakira aho ibigega bya plastics 102 bifata amazi bizaterekwa (Fondations)
- Gukora Installations yabyo ku buryo bifata neza amazi ava kubisenge by’inzu
Ushaka gupiganira iri soko agomba kuba ari Rwiyemezamirimo ubizobereyemo (Company) cyangwa umuntu ku giti cye agomba kuba nta mwenda afitiye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kwinjiza Imisoro n’Amahoro (RRA) n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).
Similar Jobs in Rwanda
Learn more about Rwanda Development Organization(RDO)
Rwanda Development Organization(RDO) jobs in Rwanda
Inyandiko z’ipiganirwa zizakorwa ku buryo bubiri:
- Izigaragaza ubuhanga upiganira isoko afite (Compétences techniques)
- Izigaragaza amafaranga upiganira isoko asaba mu gukora ako kazi (Offres financières)
Izo nyandiko zigomba gukorwa mu nyandiko imwe (1) imwe y’umwimerere (Originale) na Kopi(Copie) yayo imwe (1) imwe zose zigatangwa mu ibahasha imwe ifunze neza. Impapuro zibaye nyinshi, hakwifashishwa ibahasha nini imwe yabugenewe zishobora gushyirwamo zose.
Rwanda Development Organisation (RDO) izasaba Rwiyemezamirimo, Umwubatsi cyangwa Impuguke muri bo uzatsindira iri soko ingwate y’ubwishingizi y’amafaranga angana n’icumi ku ijana (10%) by’agaciro k’imirimo azakora kugira ngo imirimo izagende neza nta mpungenge azasubizwa nyuma y’ukwezi imurika ry’imirimo riraringiye.
Igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa ry’iri soko kiraboneka kuri Rwanda Development Organisation ku babyifuza bose guhera ku italiki ya 22/08/2022 hishyuwe amafaranga 5,000 Frw ashyirwa kuri Konti ya RDO iri muri COGEBANQUE NO : 00004-01301201843-19
Dosiye z’isoko zizakirwa kugeza kuwa 2/09/2022 i saa yine za mu gitondo(10h00) ku Biro bya Rwanda Development Organisation (RDO) biherereye ku muhanda wa BRALIRWA urenze gato ku Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda (KK500, House No 22).
Gufungura amabaruwa bizaba kuwa 05/09/2022 i saa tatu nigice(11h30’) ku biro bya RDO.
Uwatsindiye isoko azabimenyeshwa hanyuma hakorwe amasezerano yo gushyira mu bikorwa iryo soko.
Bikorewe i Kigali, kuwa 18/08/2022
RWIBASIRA Eugene
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa
Rwanda Development Organisation