Itangazo rigenewe urubyiruko, abikorera, imishinga, cyagwa ibigo bifite aho bihuriye n’ubuhinzi/bworozi no gutunganya ibibukomokaho mu Rwanda.
Kilimo Trust binyuze mu mushinga Rural Youth Employment Support (R-YES)/Menya Wigire iramenyesha urubyiruko, abikorera, imishinga, cyangwa ibigo bya leta n’iby’abikorera ko icyiciro cya gatatu (cohort 3) cy’amasomo y’igihe gito y’ubumenyingiro mu bijyanye n’ubuhinzi/ubworozi no gutunganya ibibukomokaho, kizatangira bitarenze ukwezi kwa gatatu (Werurwe) 2024. Umuntu ku giti cye (urubyiruko) ashobora kwisabira cyangwa akoherezwa n’ikigo cyangwa umushinga hagamijwe kuzamuha akazi cyangwa inkunga igihe azaba asoje amasomo.
Ibyerekeye umushinga R-YES/Menya Wigire
Rural Youth Employment Support (R-YES) project / Menya Wigire ni umushinga w’imyaka itanu (2020-2025) ushyirwa mu bikorwa na Kilimo Trust Rwanda ku bufatanye n’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic), Ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board), n’ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi kinyamwuga (RYAF), ku nkunga y’ikigega mpuzamahanga kita ku iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (IFAD), Visa Foundation, na Minisiteri y’Ubudage ishinzwe ubukungu n’iterambere (BMZ) mu rwego rwo guha ubumenyi urubyiruko rwo mucyaro no kurwubakira ubushobozi bwo kuba abakozi beza na barwiyemezamirimo mubikorwa by’ubuhinzi/bworozi n’ibibukomokaho.
Umushinga R-YES/Menya Wigire uzakorana n’urubyiruko 1,200 bo mu turere 16 ari two: Intara y’Amajyaruguru (Gicumbi, Rulindo na Musanze), Intara y’Iburengerazuba (Nyabihu, Rubavu na Rusizi), Intara y’Amajyepfo (Nyanza, Ruhango, Gisagara, Kamonyi na Huye) n'Intara y’Iburasirazuba (Nyagatare, Kayonza, Rwamagana, Ngoma na Bugesera).
Ibiteganyirijwe urubyiruko:
Icyo itangazo rigamije
Iri tangazo rigamije kumenyesha urubyiruko, ibigo, cyangwa imishinga bakora ibijyanye n’ubuhinzi/bworozi no gutunganya ibibukomokaho ko yateguye amasomo y’igihe gito (hagati y’amezi 2 n’amezi 4 mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro n’ahandi habugenewe nk’inganda, ibigo by’abikorera n’ibigo by’ubushakashatsi) kugirango urubyiruko ruhabwe ubumenyi bubagira abakozi b’abanyamwuga na ba rwiyemezamirimo muri ibi bikurikira:
Ikiguzi gisabwa:
Nta kiguzi gisabwa uwiyandikisha cyangwa uwitabiriye aya amasomo muri gahunda ya R-YES/Menya Wigire. Ikiguzi cy’amasomo cyishyurwa n’umushinga wa R-YES/Menya Wigire.
Ibisabwa ku rubyiruko (umuntu ku giti cye):
Ubyifuza agomba kuba yuzuje ibi bikurikira:
Ibisabwa abikorera, imishinga, cyagwa ibigo:
Abikorera, imishinga, cyagwa ibigo barasabwa ibi bikurikira:
Uko wakohereza ubusabe bwawe.
Abujuje ibisabwa kandi bifuza kwitabira aya masomo barasabwa kohereza ubusabe bwabe ku buryo bukurikira:
Icyitonderwa
Ukeneye ibindi bisobanuro, yahamagara kuri +250 780 208 285 hagati ya saa tatu za mu gitondo (9:00 am ) na saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 pm), kuva kuwa mbere (Monday) kugeza kuwa gatanu (Friday).
Join a Focused Community on job search to uncover both advertised and non-advertised jobs that you may not be aware of. A jobs WhatsApp Group Community can ensure that you know the opportunities happening around you and a jobs Facebook Group Community provides an opportunity to discuss with employers who need to fill urgent position. Click the links to join. You can view previously sent Email Alerts here incase you missed them and Subscribe so that you never miss out.