FXB Rwanda
B.P 188 Kigali
Email : info@fxbrwanda.org
Itangazo ryˈipiganwa 017/G/FXB/2023
Isoko ryo kudoda imyambaro y’abanyeshuli bafashwa n’umushinga wa FXBVillage mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira.
Ku nkunga ya ADA/DGD binyuze mu mushinga wa REPES VillageFXB Musambira, FXB-Rwanda, Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta, iramenyesha abantu bose n’ibigo bibyifuza kandi babifitiye ubushobozi, ko mu rwego rwo gufasha abafatanyabikorwa bayo biga mu mashuri abanza, ishaka gutanga isoko ryo kudoda imyambaro y’ishuli mu mu bigo bikurikira :
AKARERE KA KAMONYI/ UMURENGE WA MUSAMBIRA
SCHOOLS |
Male |
Female |
Total |
EP Musambira |
30 |
49 |
79 |
EP Jean Depaepe |
35 |
38 |
73 |
GS Kagarama |
6 |
4 |
10 |
EP Shaka |
3 |
2 |
5 |
GS WIMANA |
3 |
3 |
6 |
GS St Elisabeth Nyamiyaga |
0 |
1 |
1 |
RUYANZA |
1 |
0 |
1 |
TOTAL |
78 |
97 |
175 |
Nk’uko bigaragara mu mbonerahamwe iri haruguru, buri munyeshuli agenewe imyambaro y’ishuli ibiri (2). Upiganwa agomba kubanza gusura ibigo by’amashuli byavuzwe haruguru agasuzuma neza imiterere y’imyambaro y’ishuli apiganirwa yibanda ku kureba igitambaro umwambaro w’ishuri udozemo, amabara, n’ibindi byose byazatuma atanga servisi inoze.
Simlar jobs in Rwanda
Learn More About FXB Rwanda
FXB Rwanda jobs in Rwanda
Imyambaro y’ishuli itangwa igizwe n‘ijipo/ipantalo n’ishati. Uzatsindira iri soko agomba kuba yiteguye kugemura iyi myambaro y’ishuli ku biro bya FXB Rwanda biri mu murenge wa Runda. Iyi myambaro y’ishuri izagezwa ahavuzwe haruguru mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri (2) ukimara gusinya amasezerano na FXB Rwanda. Kwishyurwa bizakorwa nyuma yo kwakira imyambaro yose yuzuye kandi ishimwe n’ikigo ndetse na FXB Rwanda.
Uwifuza wese gupiganira iri soko agomba kugaragaza ibi bikurikira:
Ibahasha ifunze neza irimo ibaruwa yandikiwe Umuyobozi Nshingwabikorwa wa FXB Rwanda irimo ibiciro igaragaza ibyasabwe hejuru igomba kuba yageze mu Bunyamabanga bukuru bwa FXB-Rwanda buherereye mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagali ka Ruyenzi muri metero 100 uvuye ku murenge wa Runda, bitarenze ku wa kane taliki ya 08 Kamena 2023 saa kumi za nimugoroba (16h00).
Icyitonderwa:
Bikorewe ku Ruyenzi, kuwa 31/05/2023
Emmanuel KAYITANA
Umuyobozi wa FXB RWANDA
Join a Focused Community on job search to uncover both advertised and non-advertised jobs that you may not be aware of. A jobs WhatsApp Group Community can ensure that you know the opportunities happening around you and a jobs Facebook Group Community provides an opportunity to discuss with employers who need to fill urgent position. Click the links to join. You can view previously sent Email Alerts here incase you missed them and Subscribe so that you never miss out.