Fruit Delivery Market AnnouncementWe're a global justice federation working to achieve social justice, gender equality and poverty eradication.
We reach out to the poorest and most vulnerable people in Rwanda to help them realise their rights to services such as food, shelter, work, education and healthcare; and to give them a voice in the decisions that affect their lives.
Similar Jobs in RwandaLearn more about ActionAid Rwanda (AAR)ActionAid Rwanda (AAR) jobs in RwandaItangazo Ry’isoko Ryo Kugemura Imbuto Actionaid rwanda irifuza gutanga isoko ryo kugemura imbuto mu karere ka nyaruguru ku buryo bukurikira:
Ubwoko Ingano Uko Imbuto Zimeze
1. Imbuto y’Ibirayi (Kinigi) 3000 Kgs Imbuto nziza z’indobanure ya Kinigi
1. Ingano ((KS Njoro2) 1500 Kgs Imbuto nziza ya KS Njoro 2
1. Ibigori (WH605) 1500 Kgs Imbuto Nziza (WH605)
1. Amashaza 1000Kgs Imbuto Nziza
Imboga
Karoti Udukombe 40 twa Garama 50 Umurama mwiza wa Karoti
Ibitunguru Udukombe 40 twa Garama 50 Umurama mwiza w’Ibitunguru
Amashu Udukombe 40 twa Garama 50 Umurama w’amashu wa Holland
Beterave Udukombe 40 twa Garama 50 Umurama mwiza wa Beterave
Dossiers zikubiyemo ibiciro by’imbuto, umurama habariwemo n’ibiciro byo kugeza imbuto n’umurama mu karere ka nyaruguru m’umurenge wa ruheru zigomba gutegurwa neza zikagezwa kubiro bikuru bya actionaid rwanda i kigali
Abifuza Gupiganira Iri Soko Bagomba Kuba • Ari rwiyemezamirimo ukora usanzwe amenyereye iyi mirimo
• Abifitiye ibyangombwa bimwemerera gukorera ubucuruzi bw’ibihingwa mu rwanda
• Kuba afite icyangombwa cyerekana ahantu hatatu yakoze icyo gikorwa kandi kikagenda neza
• Kugaragaza ibiciro by’isoko habariwemo igiciro cyo kugeza izo mbuto mu karere ka nyaruguru m’umurenge wa ruheru
Utsindiye isoko agomba kugemura izo mbuto zose m’umurenge wavuzwe haruguru nyuma yo kugaragaza ibyangombwa bigaragaza ko izo mbuto zemewe na rab.Dosiye zifunze neza mu mabahasha kandi zikubiyemo ibaruwa isaba, umwirondoro wa rwiyemezamirimo, ibiciro, transport n’umusoro ziherekejwe n’ibindi byangombwa byavuzwe haruguru bizagezwa ku biro bikuru bya actionaid rwanda biherereye i remera hafi ya stade amahoro munsi gato y’inzu ya zigama css/rssb; bitarenze kuwa Kane, tariki ya 08/09/2022 saa yine n’igice 10:30 za mugitondo.
Ayo amabahasha azafungurwa mu ruhame uwo munsi kuwa 08/09/2022 saa tanu za mu gitondo
Bikorewe i kigali kuwa 29/08/2022
Ubuyobozi Bwa Actionaid Rwanda