Field Auction Announcement (land)
COPEDU PLC is a microfinance institution that provides financial services such as credits and savings to its customers. COPEDU LTD was registered as a Microfinance Company in Rwanda Development Board (RDB) on February 21, 2013, with a certificate to perform microfinance services by the Central Bank of Rwanda (BNR) on 13th/03/2014.
On 25th/01/2019, COPEDU LTD changed its name to COPEDU PLC following the provisions of Law N ° 17/2018 of 13/04/2018 governing commercial companies. This means that COPEDU PLC is a Public Limited Company that can call on the public for investments as shares.
Itangazo Rya Cyamunara
Izina ry’ikigo : Copedu Plc
Aderesi: Iherereye kuri Avenue y’Ubumwe bw’Afurika, Kicukiro
Telefoni: 0252570143 / 0252570149 , Umurongo wa telefoni uhoraho (hotline): 2012
Imeri (email):
info@copeduplc.rwAgasanduku k’iposita : 4053 Kigali
Ubuyobozi bwa COPEDU Plc buramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko bushaka kugurisha mu cyamunara umutungo utimukanwa ukurikira :
Umurima (isambu) ufite ubuso bungana na 976 sqm uri mu kibanza gifite UPI No 5/04/04/04/3660 uherereye mu Mudugudu wa GATAGARA, Akagali ka NYAGATOVU, Umurenge wa MUKARANGE, Akarere ka KAYONZA, Intara y’Iburasirazuba
Abumva bifuza kugura uwo mutungo barasabwa gutanga igiciro cyabo mu ibahasha ifunze, bitarenze tariki ya 22/07/2022 saa cyenda z'amanywa (15h00).
Inyuma ku ibahasha hagomba kwandikwaho amagambo akurikira: “Kugura umurima ufite
UPI 5/04/04/04/3660”.
Similar Jobs in Rwanda
Learn more about Copedu PlcCopedu Plc jobs in RwandaAmabahasha azafungurwa uwo munsi tariki ya 22/07/2022, saa cyenda n'igice (15h30) mu ruhame, mu Cyumba cy’inama cya COPEDU PLC ku Cyicaro gikuru, giherereye ku muhanda munini wa RWANDEX-SONATUBES.
Nyuma uwatsindiye umurima (isambu) azahita yishyura amafaranga yose icyarimwe ako kanya, Utishyuye ako kanya azasiga ingwate ihwanye na 10% y’igiciro yatanze, akazayaheraho yishyura asigaye. Igihe azaba atishyuye amafaranga yasigaye mugihe k’iminsi ibiri (2) uhereye igihe amabaruwa yafunguriwe, ntazasubizwa iyo ngwate.
COPEDU PLC izawusubirana hanyuma yongere iwugurishe.COPEDU Plc ifite kandi uburenganzira bwo kwanga igiciro cyatanzwe igihe kiri munsi y'ikigaragazwa n’igenagaciro ryakozwe n’Umugenagaciro wabigize umwuga kandi wemewe n’Urugaga rw’abagenagaciro mu Rwanda.
Gusa mu gihe amabahasha azaba amaze gufungurwa bizaba byemewe ko abantu bashobora kongeraho amafaranga bagapiganisha uzaba yatanze menshi kugeza igihe nta muntu wongeye kugira ijambo arenza kuwavuze nyuma.
Gusura umurima uzagurishwa bizakorwa ku wa mbere ku itariki ya 18/07/2022 kuva saa yine zuzuye (10h00) kugeza saa sita (12h00) aho uherereye i KAYONZA.Ikiguzi kizaba cyatanzwe ku murima wavuzwe haruguru n’ingwate ya 10% yavuzwe haruguru, bizishyurwa kuri konti no 1008020086180, iri muri COPEDU Plc.
Telefoni wabazaho amakuru: 0788452929 / 0788778907
Bikorewe i Kigali, ku wa 08/07/2022
NYANGEZI Joseph MUYANGO Raissa
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa Umuyobozi Mukuru
Attachment
attachment_file_c0fc3e5e19cc9eab569f