ITANGAZO RYA CYAMUNARA
Izina ry’ikigo : COPEDU PLC
Aderesi: Iherereye kuri Avenue y’Ubumwe bw’Afurika, Kicukiro
Telefoni: 0252570143 / 0252570149 , Umurongo wa telefoni uhoraho (hotline): 2012
Imeri (email): info@copeduplc.rw
Agasanduku k’iposita : 4053 Kigali
Ubuyobozi bwa COPEDU Plc buramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko bushaka kugurisha mu cyamunara umutungo utimukanwa ukurikira :
Umuryango w’ubucuruzi (Icyumba cyo gucururizamo) ufite UPI no 1/02/04/01/7052-16 uherereye muri Koperative DUHAHIRANE iri mu Karere ka GASABO, Umurenge wa GISOZI, Akagali ka MUSEZERO ahazwi nko mu Gakiriro ka GISOZI.
Abumva bifuza kugura uwo mutungo barasabwa gutanga igiciro cyabo mu ibahasha ifunze igashyirwa muri Secrétariat ya COPEDU PLC ku Cyicaro gikuru, bitarenze ku itariki ya 19/06/2023 saa cyenda z’amanywa (15h00’).
Inyuma ku ibahasha hagomba kwandikwaho amagambo akurikira: “Kugura Umuryango w’ubucuruzi wa COPEDU PLC uri muri DUHAHIRANE ufite UPI no 1/02/04/01/7052-16 ”.
Amabahasha azafungurwa uwo munsi tariki ya 19/06/2023, saa cyenda n'igice (15h30) mu ruhame, mu Cyumba cy’inama cya COPEDU PLC ku Cyicaro gikuru, giherereye ku muhanda munini wa RWANDEX-SONATUBES.
Nyuma uwatsindiye umutungo ugurishwa azahita yishyura amafaranga yose icyarimwe ako kanya. Utishyuye ako kanya azasiga ingwate ihwanye na 10% y’igiciro yatanze, akazayaheraho yishyura asigaye. Igihe azaba atishyuye amafaranga yasigaye mu gihe cy’iminsi ibiri (2) uhereye igihe amabaruwa yafunguriwe, ntazasubizwa iyo ngwate. COPEDU PLC izasubirana umutungo wayo yongere iwugurishe.
COPEDU Plc ifite kandi uburenganzira bwo kwanga igiciro cyatanzwe igihe kiri munsi y'ikigaragazwa n’igenagaciro ryakozwe n’Umugenagaciro wabigize umwuga kandi wemewe n’Urugaga rw’abagenagaciro mu Rwanda.
Gusa mu gihe amabahasha azaba amaze gufungurwa bizaba byemewe ko abantu bashobora kongeraho amafaranga bagapiganisha uzaba yatanze menshi kugeza igihe nta muntu wongeye kugira ijambo arenza kuwavuze nyuma.
Simlar jobs in Rwanda
Learn More About COPEDU PLC
COPEDU PLC jobs in Rwanda
Gusura umutungo uzagurishwa bizakorwa ku wa Gatanu ku itariki ya 09/06/2023 no ku wa Gatanu ku itariki ya 16/06/2023 guhera saa yine (10h00’) zuzuye kugeza saa Cyenda (15h00’) aho uherereye muri DUHAHIRANE mu Gakiriro ka GISOZI.
Ikiguzi kizaba cyatanzwe ku mutungo ugurishwa wavuzwe haruguru n’ingwate ya 10% yavuzwe hejuru, bizishyurwa kuri konti no 1008020086180, iri muri COPEDU Plc cyangwa kuri konti no 000400004470521 ya COPEDU PLC iri muri Banki ya Kigali (BK).
Telefoni wabazaho amakuru: 0788305590 / 0788778907
Bikorewe i Kigali, ku wa 01/06/2023
SAFARI MUGISHA Jean Bosco Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa w’umusigire |
NYANGEZI Joseph Umuyobozi Mukuru w’umusigire |
Join a Focused Community on job search to uncover both advertised and non-advertised jobs that you may not be aware of. A jobs WhatsApp Group Community can ensure that you know the opportunities happening around you and a jobs Facebook Group Community provides an opportunity to discuss with employers who need to fill urgent position. Click the links to join. You can view previously sent Email Alerts here incase you missed them and Subscribe so that you never miss out.