Announcement of House AuctionCOPEDU PLC is a microfinance institution that provides financial services such as credits and savings to its customers. COPEDU LTD was registered as a Microfinance Company in Rwanda Development Board (RDB) on February 21, 2013, with a certificate to perform microfinance services by the Central Bank of Rwanda (BNR) on 13th/03/2014.
On 25th/01/2019, COPEDU LTD changed its name to COPEDU PLC following the provisions of Law N ° 17/2018 of 13/04/2018 governing commercial companies. This means that COPEDU PLC is a Public Limited Company that can call on the public for investments as shares.
Notice Of Auction
Izina ry’ikigo : COPEDU PLC
Aderesi: Iherereye kuri Avenue y’Ubumwe bw’Afurika, Kicukiro
Telefoni: 0252570143 / 0252570149 , Umurongo wa telefoni uhoraho (hotline): 2012
Imeri (email):
info@copeduplc.rwAgasanduku k’iposita : 4053 Kigali
Ubuyobozi bwa COPEDU Plc buramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko bushaka kugurisha mu cyamunara umutungo utimukanwa ukurikira :
Ikibanza kirimo inzu eshatu (three in one) gifite ubuso bungana na 1746 sqm gifite UPI no 1/01/08/01/252 giherereye mu Mudugudu w’AMIZERO, Akagali ka CYIVUGIZA, Umurenge wa NYAMIRAMBO, Akarere ka NYARUGENGE mu MUJYI WA KIGALI.
Abumva bifuza kugura uwo mutungo barasabwa gutanga igiciro cyabo mu ibahasha ifunze, bitarenze ku itariki ya 07/11/2022 saa cyenda z’amanywa (15h00’).
Inyuma ku ibahasha hagomba kwandikwaho amagambo akurikira: “Kugura amazu ari mu kibanza cya COPEDU PLC gifite UPI 1/01/08/01/252”.
Amabahasha azafungurwa uwo munsi tariki ya 07/11/2022, saa cyenda n'igice (15h30) mu ruhame, mu Cyumba cy’inama cya COPEDU PLC ku Cyicaro gikuru, giherereye ku muhanda munini wa RWANDEX-SONATUBES.
Similar Jobs in RwandaLearn more about Copedu Plc Copedu Plc Rwanda jobs in RwandaNyuma uwatsindiye umutungo ugurishwa azahita yishyura amafaranga yose icyarimwe ako kanya. Utishyuye ako kanya azasiga ingwate ihwanye na 10% y’igiciro yatanze, akazayaheraho yishyura asigaye. Igihe azaba atishyuye amafaranga yasigaye mu gihe cy’iminsi ibiri (2) uhereye igihe amabaruwa yafunguriwe, ntazasubizwa iyo ngwate. COPEDU PLC izasubirana umutungo wayo yongere iwugurishe.
COPEDU Plc ifite kandi uburenganzira bwo kwanga igiciro cyatanzwe igihe kiri munsi y'ikigaragazwa n’igenagaciro ryakozwe n’Umugenagaciro wabigize umwuga kandi wemewe n’Urugaga rw’abagenagaciro mu Rwanda.
Gusa mu gihe amabahasha azaba amaze gufungurwa bizaba byemewe ko abantu bashobora kongeraho amafaranga bagapiganisha uzaba yatanze menshi kugeza igihe nta muntu wongeye kugira ijambo arenza kuwavuze nyuma.
Gusura umutungo uzagurishwa bizajya bikorwa buri wa gatanu w’icyumweru guhera saa yine (10h00’) zuzuye kugeza saa sita (12h00’) aho uherereye ku CYIVUGIZA uhereye ku itariki ya 14/11/2022.
Ikiguzi kizaba cyatanzwe ku mutungo ugurishwa wavuzwe haruguru n’ingwate ya 10% yavuzwe hejuru, bizishyurwa kuri konti no 1008020086180, iri muri COPEDU Plc cyangwa kuri konti no 000400004470521 ya COPEDU PLC iri muri Banki ya Kigali (BK).
Telefoni wabazaho amakuru: 0788778907
Bikorewe i Kigali, ku wa 07/10/2022
NYANGEZI Joseph MUYANGO Raissa
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa Umuyobozi Mukuru
Attachment
attachment_file_0dc8108c322eb28d86a0