Announcement Calling for Serving Veterinarians to Apply for GrantsImbaraga is an independent, Non-governmental National Farmers Organization. Imbaraga works with farmers to improve the socio-economic conditions of an estimated 27,400 members located in 25 out of 30 districts throughout the country. Imbaraga is structured from the village to the national level and governed by the vision of making its member “A professional farmer and a change maker” through “lobby and advocacy”; “increase in productivity and competitiveness” and “environmental protection”.
Itangazo Umuryango w’Abahinzi n’Aborozi bo mu Rwanda ’’IMBARAGA’’, k’ubufatanye n’Umuryango mpuzamahanga w’Abaganga b’amatungo batagira umupaka ishami ry’Ububirigi (Vétérinaires Sans Frontières Belgique), binyuze m’umushinga ugamije guteza imbere ubuzima bukomatanyije (One Health Project) witwa ’’Improving food safety, health protection & Resilience of Communities & ecosystems through One health promotion (IRCO)’’, ukaba ukorera mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe ho ntara y’Amajyepfo na Kayonza mu ntara y’Uburasirazuba, urifuza kongerera ubushobozi abaveterineri cumi n’umunani (18) bikorera ku giti cyabo bakorera muri utwo turere. Bakazaterwa inkunga mubyiciro bitandukanye ariko nabo babigizemo uruhare.
Similar Jobs in Rwanda Learn more about IMBARAGA Farmers Organization IMBARAGA Farmers Organization jobs in Rwanda Abaveterineri Bikorera Bifuza Guterwa Inkunga N’umushinga Bagomba Kuba Bujuje Ibi Bikurikira :1. Kuba yarize ibijyanye no kuvura cyangwa kwita ku matungo kandi abifitiye impamyabumenyi yatanzwe n’ikigo cyemewe na Leta y’u Rwanda (icyiciro A0 , A1 cyangwa A2);
2. Kuba akora nk’umuveterineri wikorera ku giti cye (Vétérinaire Privé / Private vet) mu turere dukurikira:
• Mu karere ka Nyaruguru (Intara y’amajyepfo) (6), by’umwihariko bakorera mu mirenge ya Muganza, Nyabimata, Kivu, Ruheru, Kibeho, Ruramba, Cyahinda, Busanze, Ngoma cyangwa Rusenge
• Mu karere ka Nyamagabe (Intara y’amajyepfo) (5), by’umwihariko bakorera mu mirenge ya Nkomane, Tare, Kamegeri, Gatare, Musebeya cyangwa Uwinkingi
• Mu karere ka Kayonza (Intara y’uburasirazuba) (7), by’umwihariko bakorera mu mirenge ya Kabare, Gahini, Mwiri, Murundi, Murama, Kabarondo, Ruramira cyangwa Ndego.
3. Kuba yanditse m’Urugaga rw’Abaveterineri mu Rwanda (RCVD), afite uruhushya (licence) rumwemerera gukora umwuga w’ubuvuzi bw’amatungo. Utarufite yahamagara kuri telephone 0788883525 yo mu rugaga RCVD bakamufasha;
4. Kugaragaza ubushake bwo gukorana n’umushinga agaragaza mu nyandiko uko ibikorwa bye bimeze n’ibyo yifuza guterwamo inkunga (Business plan nibura yo mugihe cy’imyaka ine);
5. Kuba atuye / aba kandi anakorera aho asaba gutererwa inkunga;
6. Kuba atanga serivisi nziza ku borozi bijyanye n’ubushobozi bwe, bikagaragazwa n’uko yitangira umurimo akora kandi akaba yiteguye kurushaho kunoza service ye;
7. Kuba yiteguye gukorana cyangwa asanzwe akorana n’ikigo cy’imari kugirango abashe kubona uruhare asabwa m’ugushyira mubikorwa umushinga we (ugamije guteza imbere services nziza ku borozi bo mu gace aherereyemo);
8. Kuba afite uruhushya rwo gutwara moto kuko muri business ye agomba kugaragaza uko agera cyangwa azagera kubaturage, ataba arufite akaba ari mu nzira zo kurushaka;
9. Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire (inyangamugayo);
10. Abakandida b’abari n’abategarugori barashishikarizwaby’umwihariko kwitabira iki gikorwa mu rwego rwo guteza imbere ihame ry’uburinganire m’umwuga w’ubuvuzi bw’amatungo.
11. Kuba afite uburambe mu bijyanye no kwita ku matungo ni akarusho.
Dosiye Isaba Igomba Kuba Ikubiyemo Ibi Bikurikira:1. Ibaruwa isaba iriho aderesi yuzuye yandikiwe umuvugizi mukuru w’umuryango IMBARAGA;
2. Umwirondoro (curriculum vitae);
3. Fotokopi ya diploma (ntabwo ari ngombwa kuba iriho umukono wa noteri);
4. Icyemezo kigaragaza ko yiyandikishije kandi azwi n’Urugaga rw’Abaveterineri mu Rwanda (RCVD), akaba afite uruhushya rwo gukora umwuga w’ubuvuzi bw’amatungo, yaba yararusabye atararubona akagaragaza icyemezo ko yarusabye;
5. Fotocopi y’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga catégorie A (niba arufite), utarufite ntakumiriwe ariko agomba kugaragaza ubushake bwo kurushaka);
6. Icyemezo kigaragaza ko hari Umurenge akoreramo (umwe muyavuzwe haruguru cyangwa ihana imbibi nawo);
7. Business plan irambuye (nibura yo mugihe cy’imyaka ine ikurikirana kuva 2023-2026);
8. Icyemezo cy’uko ubucuruzi bwe bwandikishijwe ku rwego rubifitiye ububasha (niba ari umucuruzi). Ataba ari umucuruzi, atanga service gusa, akagaragaza ko afite aderesi ihoraho y’aho aborozi bamusanga mugihe bamukeneye.
KWAKIRA AMADOSIYEDosiye yuzuye yoherezwa m’uburyo bw’ikoranabuhanga kuri aderesi emayili (email address) zikurikira:
• Abo mukarere ka Nyaruguru bazohereza kuri kuri email:
thekkk89@yahoo.com na kopi kuri
desirebimenyimana@imbaraga.org.• Abo mukarere ka Nyamagabe bazohereza kuri kuri email:
gashongaleo74@gmail.com na kopi kuri
desirebimenyimana@imbaraga.org.• Abo mukarere ka Kayonza bazohereza kuri kuri email:
abdis05@gmail.com na kopi kuri
desirebimenyimana@imbaraga.org.Abakeneye ibindi bisobanuro kubijyanye n’iki gikorwa bagahamagara kuri telefoni 0784765230 (project staff Nyaruguru), 0788522393 (project staff Nyamagabe) na 0788639031 (project staff Kayonza) cyangwa kuri telefoni 0788481500.
Igihe ntarengwa cyo kohereza dosiye ni tariki ya 05 Gicurasi saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00 PM).
Icyitonderwa:
Abaveterineri bazatoranywa bazafashwa kongera igishoro cyabo, harimo inkunga itangwa n’umushinga ndetse no korohereza usaba kubona inguzanyo binyuze muri SACCO imwegereye kunyungu yumvikanyweho (yagabanyijwe). Umushinga kandi uzabafasha kubona amahugurwa bakeneye mu bworozi no mu buvuzi bw’amatungo, icungamutungo n’ibindi. Abakandida b’igitsina gore barashishikarizwa kwitabira.
Bikorewe i Kigali kuwa 20 Mata 2023.
MUNYAKAZI Jean Paul,
Umuvugizimukuru w’Umuryango IMBARAGA