A market to buy livestock
Website :
1177 Days Ago
Linkedid Twitter Share on facebook

ITANGAZO RYO  GUTANGA  ISOKO

Caritas ya Diyosezi Gikongoro iramenyesha abantu bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa ko ishaka gutanga isoko ryo kugura amatungo azahabwa abagenerwabikorwa bayo baherereye mu turere twa NYARUGURU mu mirenge ya RURAMBA na Kivu no mu Karere ka NYANZA mu murenge wa NYAGISOZI ku nkunga ya TROCAIRE. Ubwoko bw’amatungo n’ingano bikenewe biri mu mbonerahamwe ikurikira :

No

Umurenge/ Akarere

Umubare w’abazagurirwa amatungo

Ubwoko bw’itungo rizagurwa

Ihene

Ingururube

Inkwavu

1

Ruramba/Nyaruguru

15

0

15

0

2

Kivu/Nyaruguru

15

0

15

0

3

Nyagisozi/Nyanza

65

20

45

400

 

Igiteranyo

 

95

20

75

400

Abifuza gupiganira iryo soko barasabwa kugeza amabaruwa afunze neza arimo ibiciro handitseho: Gusaba gupiganira isoko ryo kugura amatungo. Ayo mabaruwa agomba kuba yageze mu bunyamabanga bwa serivisi Rusange za Diyosezi Gatolika ya Gikongoro buherereye mu mugi wa Nyamagabe, ishobora kandi koherezwa kuri email ikurikira: caritasgik@yahoo.fr bitarenze tariki ya 19/10/2021, i saa Sita (12h00). Upiganira isoko arasabwa ibyangombwa bikurikira:

  • Ibaruwa igaragaza ibiciro yandikiwe Umuyobozi wa Caritas Gikongoro;
  • Kuba ari umucuruzi wemewe n’amategeko kandi atanga facture ya EBM;
  • Kugaragaza igiciro cya buri tungo rimwe: Ingurube igomba kuba ari inyagazi iri hagati y’ibiro 20-25 (kg), ihene igomba kuba ari ishashi igejeje igihe cyo kwima ifite hagati y’ibiro 18 na 22 (kg) ; urukwavu rukuze rufite ibiro bibiri(2kg);
  • Aya matungo yose agomba kuba nta burwayi afite cyangwa ubundi busembwa bugaragarira amaso;
  • Amatungo azagezwa mu mirenge abagenerwabikorwa baherereyemo kugirango bahite bayatwara iwabo;
  • Rwiyemezamirimo ashobora gupiganira amatungo yose cg bumwe mu bwoko bw’amatungo afitiye ubushobozi;
  • Gutanga icyangombwa kigaragaza ko nta mwenda abereyemo Leta (RRA);

Bikorewe ku Gikongoro, kuwa 05/10/2021

Padiri  Félicien HATEGEKIMANA

Umuyobozi wa Caritas Gikongoro

Job Info
Job Category: NGO - Non Government Organisations jobs in Rwanda
Job Type: Full-time
Deadline of this Job: 19 October 2021
Duty Station: Kigali
Posted: 07-10-2021
No of Jobs: 1
Start Publishing: 07-10-2021
Stop Publishing (Put date of 2030): 07-10-2065
Apply Now
Notification Board

Join a Focused Community on job search to uncover both advertised and non-advertised jobs that you may not be aware of. A jobs WhatsApp Group Community can ensure that you know the opportunities happening around you and a jobs Facebook Group Community provides an opportunity to discuss with employers who need to fill urgent position. Click the links to join. You can view previously sent Email Alerts here incase you missed them and Subscribe so that you never miss out.

Caution: Never Pay Money in a Recruitment Process.

Some smart scams can trick you into paying for Psychometric Tests.