Itangazo ryo Gutanga Isoko ryo Gukora no Kugemura Ibikoresho by’Amashuri Itangazo Ryo Gutanga Isoko
Ref.No: 24/AEE/PROC.LOG.ADMIN/07/2022
AEE-Rwanda, irahamagarira ba Rwiyemezamirimo babishoboye kandi bafite ibyangombwa byo gukora imirimo itandukanye y’ububaji no kugemura ibikoresho byifashishwa mu gikoni, kuza gupiganirwa isoko ryo gukora no kugemura ibikoresho by’amashuri y’incuke yo mu Mirenge ya Gashonga, Rwimbogo na Nzahaha yo mu Karere ka Rusizi. Aya mashuri ari mu mbonerahamwe ikurikira:
No Ikigo Umurenge Akagari1 GS Murehe Gashonga Kamurehe
2 ECD Rango Gashonga Kabakobwa
3 EP Gashonga protestant Gashonga Rusayo
4 GS Buhokoro Gashonga Buhokoro
5 EP Ntenyi Rwimbogo Rubugu
6 ECD Mushaka Rwimbogo Mushaka
7 EP Musumba Rwimbogo Ruganda
8 GS Nzahaha Nzahaha Kigenge
9 EP Murya Nzahaha Murya
Similar Jobs in RwandaLearn more about African Evangelistic Enterprise (AEE RWANDA) African Evangelistic Enterprise (AEE RWANDA) jobs in RwandaIbikoresho bikoze mu mbaho bigomba kuba bisizwe amarange anoze (Couches 3) agaragara mu mbonerahamwe igaragaza ubwoko bw’ibikenewe. Upiganira isoko agomba kuba yiteguye kuzageza ibyo bikoresho aho ishuri ryubatse.
Inyandiko ikubiyemo ibijyanye n’isoko iboneka ku biro bya AEE-Rwanda biherereye ku Gishushu, nyuma yo kugaragaza ko wishyuye amafaranga I bihumbi icumi y’u Rwanda (10,000Rwf) kuri konti No 00040-00047325-22 ya AEE-RWANDA yafunguriwe muri Banki ya Kigali.
Inyandiko ikubiyemo ibiciro yujuje ibisabwa ikozwemo kopi 2 z’umwimerere igomba kuba yagejejwe kuri AEE-Rwanda bitarenze Taliki ya 04/08/2022 ku isaha ya saa ine za mu gitondo (10:00am) ndetse amabaruwa akazahita afungurwa mu ruhame kuri iyo saha n’itariki byavuzwe haruguru.
Inyandiko y’ipiganwa igomba kuba ikubiyemo: Igiciro mu mafaranga hakubiyemo n’umusoro wa TVA, icyemezo cy’ubucuruzi gitangwa na RDB, VAT Certificate, EBM User Certificate, n’icyemezo nibura kimwe kigaragaza aho wigeze gukora neza imirimo isa n’iyo upinanira.
Ku bindi bisobanuro wabaza kuri:
aee@aeerwanda.ngoBikorewe I Kigali kuwa 27/07/2022
John KALENZI
Umuyobozi mukuru wa AEE-RWANDA
Attachment
attachment_file_18fd0de456a3b5e455cc