1400 Goat Market to be Offered in Karongi District in Murundi and Gitesi SectorsWe're a global justice federation working to achieve social justice, gender equality and poverty eradication.
We reach out to the poorest and most vulnerable people in Rwanda to help them realise their rights to services such as food, shelter, work, education and healthcare; and to give them a voice in the decisions that affect their lives.
Itangazo Ryo Gutanga Isoko Ryo Kugemura IheneActionaid Rwanda Irifuza Gutanga Isoko Ryo Kugura Ihene 1400 Zizatangwa Mu Karere Ka Karongi Mu Mirenge Ya Murundi Na Gitesi.
Ihene Zizatangwa Mu Buryo Bukurikira:
• Ihene 900 Mu Murenge Wa Murundi
• Ihene 500 Mu Murenge Wa Gitesi
Uzatsindira Isoko Agomba Kugeza Ihene Ku Bagenerwa Bikorwa Muri Iyo Mirenge Yavuzwe Haruguru.
Ibyo Ihene Igomba Kuba Yujuje
• Ihene Igomba Kuba Ari Ishashi Mu Kigero Cyo Kwima, Hagati Y’amezi 6 Kugeza Ku Mezi 12
• Ari Inyarwanda Cyangwa Ivanze
• Ishashi Y’ihene Igomba Kuba Ifite Ubuzima Bwiza Bigaragarira Ku Maguru Yayo N’ibinono, Ku Icebe, Amaso Ndetse N’umubiri Mwiza
• Idafite Ubusembwa Ubwo Aribwo Bwose Bwaba Ubwo Yavukanye Cyangwa Ubwo Yagize Nyuma.
Similar Jobs In RwandaLearn More About Actionaid Rwanda (AAR)Actionaid Rwanda (AAR) Jobs In Rwanda• Ifite Ubuzima Bwiza Ndetse N’igikuriro
• Idafite Munsi Y’ibiro 15 By’uburemere.
Rwiyemezamirimo Agomba Kuzana Kandi Agatera/Agaha Ihene Imiti Ikurikira:
Ibinini By’inzoka: Albendazole 300mg 1400 Tablets
Opticlox Eye Ointment 1400 Tubes
Multivitamins Injectables100ml 466 Flacons
Penistreptomycine Injectables 466 Flacons
Abifuza Gupiganira Iri Soko Bagomba Kuba:
• Ari Rwiyemezamirimo Usanzwe Amenyereye Iyi Mirimo
• Kuba Bafite Numero Iranga Umusoreshwa (Tin Number) N’icyemezo Cyo Kutabamo Umusoro Wa Leta/Rra
• Abifitiye Ibyangombwa Bimwemerera Gukorera Ubucuruzi Bw’amatungo Mu Rwanda
• Kuba Afite Ibyangombwa Byerekana Ahantu 3 Yakoze Iyo Mirimo Kandi Ikagenda Neza
• Kugaragaza Ibiciro By’isoko Habariwemo Igiciro Cy’amatungo, Kuyaha Imiti, Imisoro, No Kuyageza Kuri Site Zavuzwe Haruguru.
• Uzatsindira Isoko Agomba Kugeza Ihene Ku Bagenerwa Bikorwa Mu Karere Ka Karongi Mu Mirenge 2 Yavuzwe Haruguru. Kandi Zifite Icyangobwa Cya Rab Kerekana Ko Ntaburwayi Zifite
• Rwiyemezamirimo Kandi Azakorana Na Veterineri W’akarere N’imirenge Kugirango Bemeze Igemurwa Ry’ayo Matungo Mu Mirenge.
Dosiye Zifunze Neza Mu Mabahasha Kandi Zikubiyemo Ibaruwa Isaba, Umwirondoro Wa Rwiyemezamirimo, Ibiciro, Transport N’umusoro Ziherekejwe N’ibindi Byangombwa Byavuzwe Haruguru Bizagezwa Ku Biro Bikuru Bya Actionaid Rwanda Biherereye I Remera Hafi Ya Stade Amahoro Munsi Gato Y’inzu Ya Zigama Css/Rssb; Bitarenze Kuwa Kabiri, Tariki Ya 27/09/2022 Saa Yine N’igice 10:30am Za Mugitondo.
Ayo Mabahasha Azafungurwa Mu Ruhame Uwo Munsi Kuwa 27/09/2022 Saa Tanu 11:00am Za Mu Gitondo
Bikorewe I Kigali Kuwa 15/09/2022
Ubuyobozi Bwa Actionaid Rwanda