Procurement AnnouncementKu nkunga ya UN WOMEN RWANDA, Rwanda Development Organisation (RDO) iramenyesha abantu bose kandi babifitiye ubushobozi ko ishaka gutanga isoko mu Karere ka Gasabo, Musanze na Muhanga rigizwe nibi bikurikira :
• Kugemura ibigega 135 bya plastic byo gufata amazi yo ku bisenge by’inzu byo mu bwoko bwa Polystyrène bifite ibara ry’umweru imbere kimwe kijyamo na Mètres cube 5 cyangwa
(5,000 Litres)
• Kubakira aho bizaterekwa (Fondation)
• Gukora Installation yamazi ava kubisenge yinjira mubigega
• Kugeza ibigega bafata amazi kuri banyirabyo
Ushaka gupiganira iri soko agomba kuba ari Rwiyemezamirimo ubizobereyemo (Company) cyangwa umuntu ku giti cye agomba kuba nta mwenda afitiye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kwinjiza Imisoro n’Amahoro (RRA) n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).
Similar Jobs in RwandaLearn more about Rwanda Development Organization(RDO) Rwanda Development Organization(RDO) jobs in RwandaInyandiko z’ipiganirwa zizakorwa ku buryo bubiri:• Izigaragaza ubuhanga upiganira isoko afite (Compétences techniques)
• Izigaragaza amafaranga upiganira isoko asaba mu gukora ako kazi (Offre financière)
Izo nyandiko zigomba gukorwa mu nyandiko imwe (1) imwe y’umwimerere (Originale) na Kopi yayo imwe (1) imwe zose zigatangwa mu ibahasha imwe ifunze neza. Impapuro zibaye nyinshi, hakwifashishwa ibahasha nini imwe yabugenewe zishobora gushyirwamo zose.
Rwanda Development Organisation (RDO) izasaba Rwiyemezamirimo, Umwubatsi cyangwa Impuguke muri bo uzatsindira iri soko ingwate y’ubwishingizi y’amafaranga ingana n’icumi ku ijana (10%) by’agaciro k’imirimo azakora kugira ngo imirimo izagende neza nta mpungenge.
Ibyemezo bizasabwa ushaka gupiganira iri sokoUshaka gupiganira iri soko agomba kuzatanga mu nyandiko ye y’ipiganwa :
• Ibaruwa ivuga ko rwiyemezamirimo ashaka gupiganira isoko yandikirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RDO
• Kopi zigaragaza ahantu hatatu (3) yaba yarakoze akazi nkaka cyangwa se ibisa nabyo.
• Agomba kuzatanga kandi icyemezo cyo kutabamo umwenda w’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Kwinjiza Imisoro n’Amahoro (RRA) kitaratakaza igihe cyagenwe ndetse na TIN number
• Icyemezo cyo kutabamo umwenda gitangwa n’Ikigo k’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) nacyo kigifite agaciro.
• Icyemezo cyemeza ko kompanyi izwi cyangwa yanditse byemewe n’amategeko gitangwa n’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere / Rwanda Development Board (RDB).
• Inyandiko igaragaza umwirondoro wa kompanyi (amazina, aderesi, telefoni na email)
• Gutanga ibiciro byo kugemura ikigega kimwe cya palasitike no kucyubakira fondasiyo habariwemo n’umusoro (quotation per unit price, tax inclusive).
• Kugaragaza igihe iyo mirimo izaba yarangije gukorwa(Time line)
N.B Kuba yarakoranyeho na RDO Mu mirimo isa nkiyo kandi akaba yaritwaye neza bizaba ari akarusho.Igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa ry’iri soko kiraboneka kuri Rwanda Development Organisation ku babyifuza bose guhera ku italiki ya 18/05/2022 herekanywe ko hishyuwe amafaranga angana 5,000 Frw kuri Konti ya RDO iri muri COGEBANQUE NO: 00004-01301201843-19
Dosiye z’isoko zizakirwa kugeza kuwa 27/05/2022 i saa yine za mu gitondo(10h00) ku Biro bya Rwanda Development Organisation (RDO) biherereye ku muhanda wa BRALIRWA urenze gato ku Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda (KK500, House No 22).
Gufungura amabaruwa bizaba kuwa 27/05/2022 i saa tatu (11h00’) ku biro bya RDO.
Uwatsindiye isoko azabimenyeshwa hanyuma hakorwe amasezerano yo gushyira mu bikorwa iryo soko.
Bikorewe i Kigali, kuwa 17/05/2022
RWIBASIRA Eugene
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa
Rwanda Development Organisation