Itangazo ryo Kugurisha Imodoka mu Cyamunara tender at Rwanda Men's Resource Centre (RWAMREC)
296 Days Ago
Linkedid Twitter Share on facebook

ITANGAZO RYO KUGURISHA IMODOKA MU CYAMUNARA 

Ubuyobozi bw’Umuryango Nyarwanda utegamiye kuri Leta,RWAMREC, buramenyesha abantu bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa, ko bushaka kugurisha mu cyamunara imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Landcruiser Prado ifite chassis nimero JTEBD9FJ70K011501, Purake RAE239P, yakozwe mu mwaka wa 2012. 

Gusura iyo modoka ku bantu bifuza kuyigura bizaba ku itariki ya 18 Werurwe 2024 mu masaha y’akazi kuva saa tatu kugeza saa kumi (09h00-16h00) aho RWAMREC ikorera kuri -YYUSSA PLAZA BUILDING, Kimironko. 

Abifuza kugura iyo modoka bazatanga igiciro cyabo ku munsi nyirizina wa cyamunara kandi mu ruhame, mu cyumba cy’inama cya RWAMREC ku itariki ya 19 Werurwe 2024 saa yine za mugitondo(10h00). 

Imodoka izegukanwa n’uzaba yatanze igiciro kiri hejuru y’icy’abandi kandi akazemererwa gutwara imodoka yaguze bitarenze iminsi itatu amaze kwishyura amafaranga yose no gukora ihererekanya (mutation). 

 Icyitonderwa:

  1. Uwemerewe kwinjira mu cyumba cy’ipiganwa agomba kwerekana cheque izigamiwe (cheque certifie) ingana na miliyoni 5,000, 000 RWF iri mu mazina ya RWAMREC (Rwanda Men’s Resource Centre)
  2. Ubuyobozi bwa RWAMREC bufite uburenganzira bwo kwanga igiciro kiri munsi y’agaciro k’imodoka kizatangazwa mbere yo gupiganwa.
  3. Ukeneye ibindi bisobanuro kuri iyi cyamunara yabaza kuri nomero 0788315140

Bikorewe i Kigali kuwa 05 Werurwe 2024

Job Info
Job Category: Tenders in Rwanda
Job Type: Full-time
Deadline of this Job: Sunday, March 24 2024
Duty Station: Kigali
Posted: 05-03-2024
No of Jobs: 1
Start Publishing: 05-03-2024
Stop Publishing (Put date of 2030): 05-03-2066
Apply Now
Notification Board

Join a Focused Community on job search to uncover both advertised and non-advertised jobs that you may not be aware of. A jobs WhatsApp Group Community can ensure that you know the opportunities happening around you and a jobs Facebook Group Community provides an opportunity to discuss with employers who need to fill urgent position. Click the links to join. You can view previously sent Email Alerts here incase you missed them and Subscribe so that you never miss out.

Caution: Never Pay Money in a Recruitment Process.

Some smart scams can trick you into paying for Psychometric Tests.