Itangazo Ryo Gupiganira Isoko Ryo Gutwara Imyanda tender at Adarwa Cooperative
Website :
297 Days Ago
Linkedid Twitter Share on facebook

ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO RYO GUTWARA IMYANDA 

ADARWA COOPERATIVE (Coopérative d’action pour le Développement de l’Artisanat au Rwanda) ni koperative igamije guteza imbere imirimo y’ubukorikori bw’ububaji mu Rwanda. Ikaba ifite icyicaro mu Kagali ka Musezero, Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali. 

ADARWA COOPERATIVE irahamagarira ba Rwiyemezamirimo gupiganira Isoko ryo gutwara imyanda iboneka ku rubuga rwa ADARWA COOPERATIVE ndetse no ku nyubako zayo.

 Igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa kiboneka mu biro by’ubunyamabanga bwa ADARWA COOPERATIVE uhereye ku itariki iri tangazo ryasohokeye mu binyamakuru. Icyo gitabo ugihabwa umaze kwishyura amafaranga y’U Rwanda ibihumbi icumi (10. 000 Frw) adasubizwa kuri konti N° 593412510810136 ya ADARWA COOPERATIVE iri muri Banki y’abaturage (BPR Atlas Mara).

Umunsi wo gusura aho iyo mirimo izakorerwa ni kuwa kane ku itariki ya 06/03/2024 ku cyicaro cya ADARWA COOPERATIVE guhera saa yine zuzuye kugera saa sita z’amanywa (10H00-12H00).

Ibitabo by’ipiganwa bigomba kuba byanditse neza ari ibitabo bitatu (3), kimwe ari umwimerere ibindi ari kopi.

ADARWA COOPERATIVE ikaba isaba ba Rwiyemezamirimo na Company kuzaza bitwaje ibiciro byo gutwara imyanda (Financial proposal) n’uburyo buboneye buzakoreshwa na Rwiyemezamirimo mu gukusanya iyo myanda (Technical proposal), bakabishyikiriza abagize akanama k’amasoko muri ADARWA Cooperative ku itariki ya 15/03/2024 saa yine za mu gitondo(10h00).

Gufungura ibiciro byatanzwe ni kuri uwo munsi saa tanu zuzuye (11h00) mu cyumba cya ADARWA Cooperative. 

Bikorewe ku Gisozi, kuwa 27/02/2024. 

TWAGIRAYEZU Thadée

Umuyobozi w’ADARWA COOPERATIVE

Job Info
Job Category: Tenders in Rwanda
Job Type: Full-time
Deadline of this Job: Friday, March 15 2024
Duty Station: Kigali
Posted: 04-03-2024
No of Jobs: 1
Start Publishing: 04-03-2024
Stop Publishing (Put date of 2030): 04-03-2066
Apply Now
Notification Board

Join a Focused Community on job search to uncover both advertised and non-advertised jobs that you may not be aware of. A jobs WhatsApp Group Community can ensure that you know the opportunities happening around you and a jobs Facebook Group Community provides an opportunity to discuss with employers who need to fill urgent position. Click the links to join. You can view previously sent Email Alerts here incase you missed them and Subscribe so that you never miss out.

Caution: Never Pay Money in a Recruitment Process.

Some smart scams can trick you into paying for Psychometric Tests.