Itangazo Rireba ba rwiyemezamirimo b’Urubyiruko tender at Pro-Femmes/Twese Hamwe (Pfth)
Website :
114 Days Ago
Linkedid Twitter Share on facebook

ITANGAZO RIREBA BA RWIYEMEZAMIRIMO B’URUBYIRUKO

KU BUFATANYE NA MASTERCARD FOUNDATION, IMPUZAMIRYANGO PRO-FEMMES/TWESE HAMWE, TRADEMARK AFRICA (TMA) N’IKIGO MPUZAMAHANGA CY’UBUCURUZI (ITC), BINYUZE MURI POROGARAMU YAVIBE (Value Added Initiative to Boost Employment) Y’IMYAKA ITANU IGAMIJE GUHANGA AKAZI KU URUBYIRUKO, ABAGORE N’ABAFITE UBUMUGA, BARI GUSHYIRA MU BIKORWA UMUSHINGA VADE (Value Addition for Dignified Employment for Youth and Women project) UGAMIJE GUSHYIGIKIRA IBIKORWA BY’URUBYIRUKO “20,000” N’ABAFITE UBUMUGA (70% ARI ABAGORE), BAFITE IBIKORWA MU RUHEREREKANE NYONGERAGACIRO RW’UMUSARURO W’IMBUTOIMBOGAINDABO, INKOKOINYAMA N’AMATA HAGAMIJWE GUHANGA IMIRIMO BINYUZE MU:

  • KUBAHA AMAHUGURWA;
  • KUBAFASHA KWANDIKISHA IBIKORWA BYABO;
  • GUTERA INKUNGA IMISHINGA Y’INDASHYIKIRWA;
  • KUBAFASHA KUBONA IBYANGOMBWA BY’UBUZIRANENGE;
  • KUBAHUZA N’IBIGO BY’IMARI;
  • KUBAFASHA KUMENYEKANISHA IBIKORWA BYABO;
  • KUBAHUZA N’AMASOKO.

ABIYANDIKISHA BAGOMBA KUBA BUJUJE IBI BIKURIKIRA:

  • KUBA URI RWIYEMEZAMIRIMO UFITE UMUSHINGA NIBURA UMAZE AMEZI ATATU UKORA;
  • KUBA IBIKORWA BYAWE BIRI MU URUHEREKANE NYONGERAGACIRO RW’UMUSARURO W’IMBUTO, IMBOGA, INDABO, AMATA, INKOKO N’INYAMA N’IBINDI BIFITANYE ISANO;
  • KUBA ARI HAGATI Y’IMYAKA 16 NA 35 (ABAFITE UBUMUGA, ABAKOBWA N’ABAGORE BARASHISHIKARIZWA KWIYANDIKISHA MURI IYI GAHUNDA)
  • KUBA AFITE AHO AKORERA IBIKORWA BYE HAZWI
  • KUBA AFITE UBUSHAKE BWO GUKORANA N’ABAFATANYABIKORWA
  • KUBA NTA WUNDI MUFATANYABIKORWA UGUFASHA MU KONGERERA AGACIRO IBYO UKORA

ICYITONDERWA:

  • BA RWIYEMEZAMIRIMO BARENGEJE IMYAKA 35 N’ABO BEMEREWE KWIYANDIKISHA, MU GIHE: 30% BY’ABAKOZI BAKORESHA BABA BAFITE HAGATI Y’IMYAKA 16 NA 35.

KWIYANDIKISHA BIKORWA MU BURYO BUKURIKIRA:

  • UBURYO BW’IKORANABUHANGA KURI LINKI: https://ee.kobotoolbox.org/x/RQYyCTst 
  • UBURYO BWO KUZUZA IFISHI IBONEKA KU BIRO BY’UMURENGE UKORERAMO ARI NA HO HASHYIRWA IZAMAZE KUZUZWA NEZA.

IBYANGOMBWA BISABWA

  • IFISHI YABUGENEWE Y’UMUSHINGA YUJUJE NEZA
  • FOTOKOPI Y’INDANGAMUNTU
  • ICYEMEZO CY’AKAGARI CYEMEZA KO ARI RWIYEMEZAMIRIMO N’IBYO AKORA
  • INCAMAKE Y’IBYO AKORA N’IFOTO IBIGARAGAZA N’AHO AKORERA (BUSINESS PROFILE)

ITARIKI NTARENGWA YO KWIYANDIKISHA NI KUWA 09 KANAMA 2024

IRI TANGAZO N’IFISHI Y’USABA KWITABIRA BINABONEKA KU RUBUGA RWA PRO-FEMMES TWESE HAMWE ARIRWO https://www.profemmes.org

KU BINDI BISOBANURO MWAHAMAGARA ABAKOZI B’UMUSHINGA MU MINSI N’AMASAHA Y’AKAZI KURI NIMERO ZIKURIKIRA:

  1. IBURASIRAZUBA: 0788462631
  2. UMUJYI WA KIGALI: 0788641999
  3. AMAJYEPFO: 0788770151
  4. IBURENGERAZUBA: 0788414180
  5. AMAJYARUGURU: 0737836113
Job Info
Job Category: Tenders in Rwanda
Job Type: Full-time
Deadline of this Job: Thursday, August 29 2024
Duty Station: Kigali
Posted: 31-07-2024
No of Jobs: 1
Start Publishing: 31-07-2024
Stop Publishing (Put date of 2030): 31-07-2067
Apply Now
Notification Board

Join a Focused Community on job search to uncover both advertised and non-advertised jobs that you may not be aware of. A jobs WhatsApp Group Community can ensure that you know the opportunities happening around you and a jobs Facebook Group Community provides an opportunity to discuss with employers who need to fill urgent position. Click the links to join. You can view previously sent Email Alerts here incase you missed them and Subscribe so that you never miss out.

Caution: Never Pay Money in a Recruitment Process.

Some smart scams can trick you into paying for Psychometric Tests.