Itangazo Rigenewe Urubyiruko, Abikorera, Imishinga, Cyagwa Ibigo Bifite aho Bihuriye N’ubuhinzi/Bworozi no Gutunganya Ibibukomokaho mu Rwanda tender at Kilimo Trust
Website :
304 Days Ago
Linkedid Twitter Share on facebook

Itangazo rigenewe urubyiruko, abikorera, imishinga, cyagwa ibigo bifite aho bihuriye n’ubuhinzi/bworozi no gutunganya ibibukomokaho mu Rwanda.

Kilimo Trust binyuze mu mushinga Rural Youth Employment Support (R-YES)/Menya Wigire iramenyesha urubyiruko, abikorera, imishinga, cyangwa ibigo bya leta n’iby’abikorera ko icyiciro cya gatatu (cohort 3) cy’amasomo y’igihe gito y’ubumenyingiro mu bijyanye n’ubuhinzi/ubworozi no gutunganya ibibukomokaho, kizatangira bitarenze ukwezi kwa gatatu (Werurwe) 2024. Umuntu ku giti cye (urubyiruko) ashobora kwisabira cyangwa akoherezwa n’ikigo cyangwa umushinga hagamijwe kuzamuha akazi cyangwa inkunga igihe azaba asoje amasomo. 

Ibyerekeye umushinga R-YES/Menya Wigire

Rural Youth Employment Support (R-YES) project / Menya Wigire ni umushinga w’imyaka itanu (2020-2025) ushyirwa mu bikorwa na Kilimo Trust Rwanda ku bufatanye n’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic), Ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board), n’ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi kinyamwuga (RYAF), ku nkunga y’ikigega mpuzamahanga kita ku iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (IFAD), Visa Foundation, na Minisiteri y’Ubudage ishinzwe ubukungu n’iterambere (BMZ) mu rwego rwo guha ubumenyi urubyiruko rwo mucyaro no kurwubakira ubushobozi bwo kuba abakozi beza na barwiyemezamirimo mubikorwa by’ubuhinzi/bworozi n’ibibukomokaho. 

Umushinga R-YES/Menya Wigire uzakorana n’urubyiruko 1,200 bo mu turere 16 ari two: Intara y’Amajyaruguru (Gicumbi, Rulindo na Musanze), Intara y’Iburengerazuba (Nyabihu, Rubavu na Rusizi), Intara y’Amajyepfo (Nyanza, Ruhango, Gisagara, Kamonyi na Huye) n'Intara y’Iburasirazuba (Nyagatare, Kayonza, Rwamagana, Ngoma na Bugesera).

Ibiteganyirijwe urubyiruko:

  • Ubumenyingiro ku buhinzi/bworozi bw’umwuga no gutunganya ibibukomokaho binyuze mu masomo y’igihe gito yigishirizwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro n’ahandi habugenewe nk’inganda, ibigo by’abikorera n’ibigo by’ubushakashatsi.
  • Kongererwa ubumenyi n’uburambe binyuze mu nganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi cyangwa ibigo bikora ubuhinzi/bworozi bugezweho.
  • Gushyigikira imishinga y’urubyiruko yahize iyindi mu kugaragaza amahirwe yo kubyara inyungu no gutanga akazi (guhitamo imishinga bikorwa ku basoje amasomo).

Icyo itangazo rigamije

Iri tangazo rigamije kumenyesha urubyiruko, ibigo, cyangwa imishinga bakora ibijyanye n’ubuhinzi/bworozi no gutunganya ibibukomokaho ko yateguye amasomo y’igihe gito (hagati y’amezi 2 n’amezi 4 mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro n’ahandi habugenewe nk’inganda, ibigo by’abikorera n’ibigo by’ubushakashatsi) kugirango urubyiruko ruhabwe ubumenyi bubagira abakozi b’abanyamwuga na ba rwiyemezamirimo muri ibi bikurikira:

  • Ubworozi n’ibibukomokaho:
    1. Guhinga no gufata neza ubwatsi bw’amatungo (hay, silage, hydroponic fodder).
    2. Gukora ibiryo by’amatungo.
    3. Gutunganya amata no gukora ibiyakomokaho.
    4. Korora inkoko z’amagi n’iz’inyama.
    5. Kongerera agaciro inyama no gukora ibizikomokaho. 
  • Imboga n’imbuto:
    1. Guhinga imboga mu mazu (greenhouse) no hanze, no gutunganya ibizikomokaho (vegetable production and processing).
    2. Guhinga imbuto no gutunganya ibizikomokaho. 
  • Serivise
    1. Gukoresha no kwita ku mashini zihinga (tractors).
    2. Gukoresha no kubungabunga bikoresho byifashishwa mu kwuhira imyaka (irrigation facilities).
    3. Gukoresha ibyuma n’ibindi bikoresho bitanga ubukonje mu rwego rwo gufata neza ibikomoka ku mata, imboga, imbuto, inyama, n’ibindi.
    4. Gukoresha no kwita ku mashini zikoreshwa munganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi bworozi.
    5. Gutunganya ibikomoka ku buhinzi bworozi (food processing). 

Ikiguzi gisabwa:

Nta kiguzi gisabwa uwiyandikisha cyangwa uwitabiriye aya amasomo muri gahunda ya R-YES/Menya Wigire. Ikiguzi cy’amasomo cyishyurwa n’umushinga wa R-YES/Menya Wigire.

Ibisabwa ku rubyiruko (umuntu ku giti cye):

Ubyifuza agomba kuba yuzuje ibi bikurikira:

  • Kuba afite hagati y’imyaka 18 na 35.
  • Kuba yararangije guhera ku mashuri atandatu yisumbuye (S.6) no kuzamura.
  • Kuba akora ibikorwa bifite aho bihuriye n’ubuhinzi/ubworozi cyangwa ibibukomokaho mubyiciro byavuzwe haruguru, kandi bikaba bishobora no gutanga imirimo kubandi.
  • Kuba yiyemeje kuzitabira amasomo kugeza ku musozo.
  • Kuba afite ubwishingizi bwo kwivuza cyangwa mituweli butarengeje igihe. 

Ibisabwa abikorera, imishinga, cyagwa ibigo:

Abikorera, imishinga, cyagwa ibigo barasabwa ibi bikurikira:

  • Kuba akora ibikorwa bifite aho bihuriye n’ibikomoka ku buhinzi/bworozi byavuzwe haruguru.
  • Kuba yiyemeje kuzaha akazi uwo yohereje cyangwa kumuha inkunga iteza imbere umushinga we igihe azaba asoje amasomo. 

Uko wakohereza ubusabe bwawe.

Abujuje ibisabwa kandi bifuza kwitabira aya masomo barasabwa kohereza ubusabe bwabe ku buryo bukurikira:

  1. Ku rubyiruko (umuntu ku giti cye)kanda hano wuzuze amakuru asabwa wohereze bitarenze ku wa gatanu tariki ya 8 y’ukwezi kwa gatatu (werurwe) 2024.
  2. Ku bikorera, imishinga, cyagwa ibigo, kanda hano wuzuze amakuru asabwa wohereze bitarenze ku wa gatanu tariki ya 8 y’ukwezi kwa gatatu (werurwe) 2024. 

Icyitonderwa

  • Urubyiruko rw’igitsina gore n’abafite imishinga cyangwa ibikorwa birengera ibidukikije barashishikarizwa gukoresha aya mahirwe.
  • Abujuje ibisabwa nibo bazamenyeshwa gusa. 

Ukeneye ibindi bisobanuro, yahamagara kuri +250 780 208 285 hagati ya saa tatu za mu gitondo (9:00 am ) na saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 pm), kuva kuwa mbere (Monday) kugeza kuwa gatanu (Friday).

Job Info
Job Category: Tenders in Rwanda
Job Type: Full-time
Deadline of this Job: Wednesday, March 13 2024
Duty Station: Kigali
Posted: 28-02-2024
No of Jobs: 1
Start Publishing: 28-02-2024
Stop Publishing (Put date of 2030): 28-02-2066
Apply Now
Notification Board

Join a Focused Community on job search to uncover both advertised and non-advertised jobs that you may not be aware of. A jobs WhatsApp Group Community can ensure that you know the opportunities happening around you and a jobs Facebook Group Community provides an opportunity to discuss with employers who need to fill urgent position. Click the links to join. You can view previously sent Email Alerts here incase you missed them and Subscribe so that you never miss out.

Caution: Never Pay Money in a Recruitment Process.

Some smart scams can trick you into paying for Psychometric Tests.