Isoko ryo Kugura Ibikoresho Bigenewe Ingo Mbonezamikurire tender at Caritas Gikongoro
Website :
282 Days Ago
Linkedid Twitter Share on facebook

DIOCESE  CATHOLIQUE GIKONGORO                        

CARITAS-GIKONGORO              

B.P 77 GIKONGORO              

TEL/FAX: (250)0785650568

E-Mail: caritasgik@yahoo.fr 

ITANGAZO RYO  GUTANGA  ISOKO

Caritas ya Diyosezi Gatolika ya Gikongoro iramenyesha abantu bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa ko ishaka gutanga isoko ryo kugura ibikoresho bigenewe ingo mbonezamikurire mu midugudu mu Miremge ikoreramo ku bufatanye n’Akarere ka Nyamagabe. Ibikoresho bizakenerwa ni ibi bikurikira:

Ibikoresho

Umubare

Ingano

1

Imicyeka

125

Ibipande bibiri (double) (2.5*3.6 m)

2

Isafuriya

125

Ijyamo litiro 20

3

Ibikombe

3,125

Mililitiro 500 (Semi pulasitiki)

4

Ibitabo by’ inkuru by’abana

500

Byemewe na REB

Abifuza gupiganira iryo soko barasabwa kugeza amabaruwa afunze neza arimo ibiciro handitseho : Gusaba gupiganira isoko ryo kugura ibikoresho bigenewe ingo mbonezamikurire mu midugudu. Ayo mabaruwa agomba kuba yageze mu bunyamabanga bwa serivisi za Diyosezi Gatolika ya Gikongoro zikorera mu mugi wa Nyamagabe bitarenze tariki ya 02/04/2024, i saa Sita (12h00). Amabaruwa akazafungurwa uwo munsi i saa munani n’iminoto 30 (14h30). Upiganira iryo soko arasabwa ibyangombwa bikurikira :

  • Ibaruwa igaragaza ibiciro yandikiwe Umuyobozi wa Caritas Gikongoro;
  • Kuba ari umucuruzi wemewe kandi atanga facture ya EBM;
  • Kuba yishyura TVA;
  • Kugaragaza igiciro cya buri gikoresho kimwe azagemura;
  • Rwiyemezamirimo ashobora gupiganira ubwoko bumwe (Imicyeka, Isafuriya, Ibikombe, ibitabo by’ inkuru by’abana), cg byose ku bikoresho bikenewe, ariko icyo gihe azatanga ibisabwa kuri buri bwoko bw’ibikoresho ashaka gupiganira;
  • Kuba atagaragara kuri lisiti ya ba bihemu;
  • Gutanga icyangombwa kigaragaza ko nta mwenda abereyemo Leta (RSSB cg RRA);

Bikorewe ku Gikongoro, kuwa 15/03/2024

Padiri  Jean NDAGIJIMANA

Umuyobozi wa Caritas Gikongoro

Job Info
Job Category: Tenders in Rwanda
Job Type: Full-time
Deadline of this Job: Tuesday, April 02 2024
Duty Station: Kigali
Posted: 19-03-2024
No of Jobs: 1
Start Publishing: 19-03-2024
Stop Publishing (Put date of 2030): 19-03-2066
Apply Now
Notification Board

Join a Focused Community on job search to uncover both advertised and non-advertised jobs that you may not be aware of. A jobs WhatsApp Group Community can ensure that you know the opportunities happening around you and a jobs Facebook Group Community provides an opportunity to discuss with employers who need to fill urgent position. Click the links to join. You can view previously sent Email Alerts here incase you missed them and Subscribe so that you never miss out.

Caution: Never Pay Money in a Recruitment Process.

Some smart scams can trick you into paying for Psychometric Tests.