Community Re - Investment Grant tender at Dukunde Kawa Cooperative
329 Days Ago
Linkedid Twitter Share on facebook

GUHAMAGAZA IMISHINGA- SEASON 2

Request for proposals -Season two

Hashingiwe ku masezerano no # 4930RWA agenga inkunga yatanzwe n’ Ikigega cya Leta Zunze Ubumwe z`Amerika giteza imbere Africa (United States African Development Foundation -USADF) yahaye Koperative Dukunde Kawa Musasa;

Dushingiye ku migendekere myiza yaranze itangwa ry’inkunga nyunganizi (Community Re-investment Grant) kuri Season 1.

Koperative Dukunde Kawa Musasa iherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Ruli, irifuza kongera gutanga inkunganyunganizi (Community Re-investment Grant) izahabwa amakoperative n`amashyirahamwe byibuze 3, akorera mu Akarere ka Gakenke ndetse n’Akarere ka Kamonyi cyane cyane umurenge Dukunde Kawa Musasa ikoreramo ariwo Musambira.

Imishinga iterwa inkunganyuganizi ni imishinga ibarizwa mu rwego rw’ubuhinzi (primary production), gufata neza umusaruro (post-harvest handling) gutunganya (processing) kongera agaciro umusaruro (value addition), ubworozi (livestock) cyangwa ubukorikori (handicrafts). Iyi mishinga kandi igomba kuba igamije kwagura ibikorwa byatangiye ariko bigikeneye kunozwa no gushinga imizi, yimakaza ihame ry’uburinganire, no guteza imbere abagore n’urubyiruko.

Ibisabwa muri dosiye isaba inkunga:

  1. Ibaruwa isaba inkunga isinywe n`Umuyobozi wa Koperative/Ishyirahamwe, wemewe n`amategeko, ivuga neza umubare w`inkunga isabwa, yometseho umushinga usabirwa inkunga
  2. Amakuru arambuye kuri iyo cooperative cyangwa ishyirahamwe
  3. Fotocopi y’icyemezo cy` ubuzima gatozi bahawe na RCA cyangwa icyemezo bahawe n’Umurenge kandi bamaranye nibura imyaka ibiri (2).
  4. Kugaragaza aho bakorera (Icyemezo cy`ubutaka kiri mu mazina ya Koperative/inshyirahamwe cyangwa cy`intizo y`igihe kirekire.
  5. Icyo bakora n’ifoto y’umutungo yo mu mwaka wa 2021 na 2022.
  6. Imirimo iyo nkunga izakoreshwa n`agaciro ka buri gikorwa
  7. Uruhare rwa Nyir`Umushinga kuri buri gikorwa kiwuteganyijwemo
  8. Icyo uwo mushinga uzageza ku bagenerwa bikorwa n`abandi baturage bahatuye, mu mibare ibarika.

Ibaruwa isaba iherekejwe n`ibyasabwe haruguru bigomba kuba byagejejwe ku biro bya Koperative Dukunde Kawa Musasa biherereye mu Murenge wa Ruli bitarenze kuwa gatanu tariki ya 29/02/2024 saa 16h00. Imishinga izatoranywa izabimenyeshwa mu nyandiko kandi hazabaho gusura abasabye igihe bizaba ari ngombwa.

Icyitonderwa: Inkunga isabwa ntigomba kurenga miliyoni eshanu (5,000,000 Frws) k’umushinga umwe kandi ikigo cyemerewe kuzana umushinga umwe gusa.

Ku bindi bisobanuro watwandikira kuri email yacu: musasacoffee@yahoo.fr cyangwa mugahamagara kuri numero 0788482711/0782142193 mu masaha y`akazi.

Note: Itariki ntarengwa yo kwakira amabaruwa yari yatangajwe mbere, yongerewo ukwezi.

Bikorewe i Ruli, kuwa 31/Mutarama/2024.

MUBERACelestin

Perezida wa Koperative Dukunde Kawa Musasa

Job Info
Job Category: Tenders in Rwanda
Job Type: Full-time
Deadline of this Job: Friday, February 16 2024
Duty Station: Kigali
Posted: 02-02-2024
No of Jobs: 1
Start Publishing: 02-02-2024
Stop Publishing (Put date of 2030): 02-02-2066
Apply Now
Notification Board

Join a Focused Community on job search to uncover both advertised and non-advertised jobs that you may not be aware of. A jobs WhatsApp Group Community can ensure that you know the opportunities happening around you and a jobs Facebook Group Community provides an opportunity to discuss with employers who need to fill urgent position. Click the links to join. You can view previously sent Email Alerts here incase you missed them and Subscribe so that you never miss out.

Caution: Never Pay Money in a Recruitment Process.

Some smart scams can trick you into paying for Psychometric Tests.