CENTRE IGITI CY’ UBUGINGO
DISTRICT DE HUYE
PROVINCE DU SUD
B .P: 23 BUTARE
Tel: 0788430394
E-mail : igiticyubugingocentre@gmail.com
Itangazo Ryo Gutanga Isoko
Centre Igiti cy’Ubugingo iramenyesha abantu cyangwa inganda babyifuza bujuje ibisabwa ko ishaka gutanga isoko ryo kugura no kubaka ibigega bifata amazi y’imvura ku buryo bukurikira:
Kugura no Kukaka ibigega mirongo itatu bya Plastike (30 plastic tanks) bifata amazi yo ku bisenge by’amazu angana na metero cube eshanu (5 m3)/5000litiro gutega imireko y’amabati ku bigega 30 bikazatangwa mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Ngoma (mu tugali twa Kibangu na Mbuye), no murenge wa Ngera (mu tugali twa Murama na Yaramba).
Similar Jobs in Rwanda
Learn more about Centre Igiti cy’Ubugingo
Centre Igiti cy’Ubugingo jobs in Rwanda
Abifuza gupiganira isoko basabwe kugeza amabaruwa afunze neza arimo ibiciro, yanditseho: “Gusaba gupiganira isoko ryo kugura no kwubaka ibigega 30 bya Plastike”. Ayo mabaruwa agomba kuba yageze ku biro bya Centre Igiti cy’Ubugingo bitarenze taliki ya 5/7/2022, I saa yine n’igice (10h30), amabaruwa akazafungurwa uwo munsi I saa munani (14h00). Ibisobanuro bigenewe iri soko muzabisanga munyandiko yiri soko muzashyikirizwa mumaze kwerekana bordero y’amafranga ibihumbi (10.000frw) yishyuwe iri muri Banki ya Kigali (B.K) kuri konti numero : 050-00290367-63 y’amafranga y’u Rwanda.
ICYITONDERWA: Ibitabo by’ ipiganwa biboneka mu biro bya Centre Igiti cy’Ubugingo guhera ku wa gatatu, tariki ya 24/06/2022, mu masaha y’ akazi, kuva saa mbiri (8h00) za mu gitondo kugera saa kumi n’ imwe (17H00) herekanywe urupapuro rwishyuriweho amafaranga adasubizwa ibihumbi icumi (10.000Frw) nkuko byavuzwe haruguru.
Bikorewe I Huye kuwa 23/6/2022
NTAWUHIGIMANA JEANNETTE
Umuyobozi wa Centre Igiti cy’Ubugingo