Announcement To Provide A Five-Year Business Plan For Financial Center Cic Sacco (Re-Advertisement)Mu rwego rwo kuvugurura CIC SACCO igahindurwa ikigo cy’imari gikora nka sosiyete PLC, ikigo CIC SACCO turamenyesha impuguke zibyifuza ko hari isoko ryo gukora inyigo (Business Plan) y’imyaka itanu. Abifuza gukora ako kazi bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
1. Kuba ari umunyarwanda (Individual Consultant);
2. Kuba azi kuvuga no kwandika neza icyongereza n’ikinyarwanda;
3. Kugaragaza inyandiko eshatu zaho yakoze Business Plan (Certificate of Good Completion)
4. Kuba ashobora kugaragaza umutungo wa CIC mu myaka itanu n’aho uzakomoka (Financial Projections) akoresheje Excel cyangwa Software yabigenewe;
5. Kuba azakorana na CIC kugeza Business Plan yemewe na BNR;
6. Kuba nta mwenda abereyemo ikigo cyakira imisoro n’amahoro (Attestation de non Creance);
7. Kuba afite nibura icyiciro cya gatatu (Masters) muri Economics, Accounting, Finance, Projects Management;
Similar Jobs in RwandaLearn more about CIC SACCO CIC SACCO jobs in RwandaIBYINGENZI BIZABA BIKUBIYE MU NYIGO IZAKORWA1. Intego z’ikigo;
2. Imiterere y’ikigo n’abanyamigabane;
3. Amashami y’ikigo n’abakozi bakenewe;
4. Inshingano z’inzego z’ikigo n’abakozi;
5. Imicungire y’abakozi;
6. Ubwoko bw’inguzanyo,imibare y’abazahabwa inguzanyo n’ingano yazo;
7. Ubwoko bw’ubwizigame;
8. Ingamba zizakoreshwa mu myaka itanu
9. Ikoranabuhanga rizakoreshwa;
10. Ibijyanye n’amasoko;
11. Kugaragaza Umutungo w’Ikigo mu myaka itanu n’aho uzakomoka (Financial Projections) akoresheje Excel cyangwa Software yabigenewe;
12. Gahunda yo gusuzuma ibikorwa no kubigenzura mu myaka itanu;
13. Inama cyangwa Ibindi Impuguke ibona bikwiye Gushyirwa muri Business Plan;
UKO ISOKO RIZATANGWA
Amabaruwa asaba isoko azaba arimo impapuro zigaragaza mu buryo bwa tekiniki uko akazi kazakorwa, ibyangombwa by’impuguke n’ibiciro by’impuguke, Amabaruwa asaba isoko azakirwa guhera tariki 23/02/2023 kugeza tariki 30/03/2023 azafungurwa ku mugaragaro uwo munsi tariki ya 30/03/2023 saa kumi n’imwe n’iminota mirongo itatu (17h30).
Ku wa 31/03/2023 akanama gashinzwe amasoko kazamenyesha uwatsinze hashingiwe ku wabonye amanota yo hejuru.
UKO IMIRIMO IZAKORWA
• Tariki 3/04/2023: gusinya amasezerano yo gukora iyo nyigo;
• Tariki 10/04/2023: kugaragaza uko akazi kazakorwa (Inception Report);
• Tariki 24/04/2023: gutanga raporo ibanziriza iya nyuma (Draft Report);
• Tariki 07/05/2023: gutanga raporo ya nyuma (Final report);
Bikorewe i Kigali kuwa 21/03/2023
Dr. INDOHA KIMENYI Janvier
Perezida w’Inama y’ubutegetsi ya CIC SACCO
Attachment
attachment_file_48d8951d17c8ee049442